Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda babangamiwe bikomeye n'umubare w'abanyeshuri bashya bakiriwe

Abanyeshuri biga Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye, batangaza ko ikibazo cy’amacumbi gikomeje kubaremerera, cyane cyane ku batuye hanze y’amacumbi ya Kaminuza, aho bavuga ko ubuzima bwa buri munsi burushaho guhenda uko imyaka ishira.

Mar 4, 2026 - 13:23
Mar 4, 2026 - 13:31
 0
Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda babangamiwe bikomeye n'umubare w'abanyeshuri bashya bakiriwe

Muri uyu mwaka w’amashuri wa 2025–2026, ishami rya Huye ryemereye abarenga ibihumbi 14 by’abanyeshuri kuza kwigamo amasomo atandukanye.

Nubwo hakiriwe abangana gutyo, amacumbi ya Kaminuza afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 3,120 gusa.

Kuri ubu ngo hacumbikiwe 3,333 bitewe n’ubwiyongere bw’abanyeshuri bashya bo mu myaka ya mbere. Ibi byatumye haboneka umubare munini w’abanyeshuri basunikiwe gushaka aho kuba hanze y’ikigo.

Uwitwa UWIZEYIMANA Jean Baptiste, umwe mu banyeshuri bahiga, avuga ko ikibazo kitagarukira mu kigo gusa, kuko n’inzu zo hanze ziboneka hafi y'ishuri ari nke kandi zihenze ugereranyije n'amafaranga 40,000 bagenerwa.

 Ati: “Amacumbi yo muri Kaminuza ni make cyane, bigatuma benshi dushaka aho kuba hanze. Ariko naho si byiza kuko amazu ahenze kandi make. Ubukode bwavuye ku mafaranga 15,000 Frw bugera kuri 25,000 Frw. N’ibiciro by’ibiribwa byarazamutse; nk’umufuka w’umuceri wari 25,000 Frw warazamutse cyane ugereranyije n’imyaka ishize.”

Akomeza avuga ko urugendo rurerure rujya ku ishuri rutuma hari abakererwa amasomo, kuko hari abatura kure ya Kaminuza bitewe no gushaka aho ubukode butari hejuru cyane.

INDI NKURU WASOMA :Amerika yatangaje imyorondoro y'abasirikare bayo bishwe na Iran

Abandi banyeshuri barimo ISHIMWE Benitha, UWAMARIYA Epiphanie, NIRERE Anne Marie na IMANISHIMWE Xavera, bahamya ko izamuka ry’ibiciro ryatumye ubuzima bw’umunyeshuri burushaho kugorana.

Bagira bati: “Ibiciro by’ibiribwa biri hejuru, ubukode burahenze, kandi amacumbi menshi ari kure y’ishuri, bigatuma twiyongera amafaranga y’ingendo.”

Umujyi wa Huye ni umwe mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ukaba unakira ibigo byinshi by’amashuri makuru na za Kaminuza.

Kuba ufite umubare munini w’abanyeshuri bituma ubukode bw’amazu n’ibiciro ku masoko bikomeza kuzamuka, ibintu abanyeshuri bavuga ko bikwiye kwitabwaho n’inzego bireba.

Kuva ubwo twateguraga iyi nkuru kugeza igihe twayitangazaga , Igisubizo yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'iri shami gusa ntago byadukundiye. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow