Ku Isi hose “admin” niryo jambo banga (Password) rikoreshwa cyane

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo NordPass gifite ubunararibonye mu kugenzura imibare y’ibanga (password) cyatangaje imibare y’ibanga yakoreshejwe cyane muri 2023.

Nov 17, 2023 - 13:39
 0
Ku Isi hose “admin” niryo jambo banga (Password) rikoreshwa cyane

Iki kigo cyatangaje ko mu mibare y’ibanga 20 ikoreshwa mu Bubiligi, “admin” iza ku isonga.

Ku Isi hose “admin” ni wo mubare w’ibanga uza ku mwanya wa mbere ugakurikirwa na “123456”.

Icyo iyi mibare y’ibanga yose ihuriweho ni uko yoroshye gutekerezwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imibare y’ibanga yoroshye ikunzwe gukoreshwa ku mbuga nkoranyambaga maze igoye igakoreshwa kuri konti za Banki.

Muri uyu mwaka hagiye hagaragara imibare y’ibanga yahimbwe hagendewe kuri filimi ndetse n’imikino yo kuri mudasobwa “video games.”

Urugero ni “pokemon20” iri mu zakoreshwejwe cyane mu Bubiligi, “Aladdin66” yakoreshewe cyane muri Taiwan, naho “Supermario12” ikoreshwa cyane muri Autriche.

Muri Mexique, benshi bakoresheje “gtasanadreas123” bagendeye ku mukino witwa GTA San Andreas.

Iki kigo kandi gitangaza ko 31% password zikoreshwa ku Isi yose, zigizwe n’imibare gusa.

Dore password zakoreshejwe cyane mu Bubiligi muri uyu mwaka

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow