Dore ikintu kibabaza kurusha urwango
Hari igihe umuntu agera aho amenyera ububabare. Amagambo mabi akamunyuraho nk'umuyaga uhuha mu biti byamaze kuma. Urwango rw'abamwanga rutakimutera ubwoba, kuko aba yararumenyereye, ndetse yararwihanganiye.
Hari ikintu kibabaza kurushaho.
Icyo kibazo ntikivugwa n'amagambo menshi. Kivugwa n'umutima wacitse intege, n'amaso yabuze icyo ategereza, n'ijoro rirerire aho ibitotsi biba byanze kuza.
Kubaho wangwa birababaza. Ariko kubera utazi niba warigeze ukundwa, ni igikomere kidafite igipfuko. Kuko urwango rugira impamvu warwitiranya, ariko kubura ibimenyetso by'urukundo bituma umuntu atangira gushidikanya ku gaciro ke.
Yibuka inshuti zamusekeraga, akibaza niba za nseko zari iz'ukuri cyangwa zari izo guhisha inyungu. Yibuka abo yakunze n'umutima we wose, akibaza niba urukundo bamugaragarizaga rwari urw'ukuri cyangwa rwari urw'igihe gito. Yibuka n'umuryango we, akumva ushaka kumwizeza ko yakunzwe, ariko umutima ugahora usubiza uti: "Iyo mba narakundwaga by'ukuri, kuki numva nkiri njyenyine?"
Nta mubabaro uruta uwo gutangira gushidikanya ku rukundo rwose wigeze ubona.
Ni nk'umuntu uhagaze hagati y'ubutayu, akabona ibimenyetso by'amazi kure, ariko agezeyo agasanga ari ikinyoma cy'amaso. Uko agenda ni ko inyota yiyongera. Uko akomeza kubaho ni ko yifuza nibura umuntu umwe wamubwira ati: "Narakubonye. Narakwemeye. Naragukunze, atari kubera icyo ufite cyangwa icyo ushoboye, ahubwo kubera uwo uri we."
Hari abantu benshi bagenda baseka ku manywa, ariko nijoro bakarira mu mutuzo. Si uko babuze amafaranga. Si uko babuze inshuti. Ahubwo ni uko babuze icyizere cyo kumva ko hari umutima wigeze ubakunda nta buryarya.
Iyo umuntu atangiye kwibaza niba yarigeze akundwa, atangira no kwibaza agaciro k'ubuzima bwe. Akumva nk'aho urugendo rwe rwose rwabaye urw'igicucu, aho yahoraga atanga urukundo ariko ntamenye niba hari n'umwe warumusubije.
Nyamara ukuri kurahari.
Hari urukundo rutavuga cyane. Hari abantu bagukundaga ariko batabashaga kubivuga. Hari abakwitagaho mu buryo utigeze ubona. Hari abagusengeye utabizi. Hari abababajwe n'amarira yawe ariko ntibabone amagambo yo kuguhumuriza. Kandi hari n'abo wahinduriye ubuzima utigeze umenya.
Rimwe na rimwe, umutima wakomeretse uba umeze nk'ikirahure cyijimye: n'urumuri rwahanyura rwose ntirugaragara neza. Si uko urumuri rudahari, ahubwo ni uko igikomere kiba cyarijimije.
Bityo rero, nubwo urwango rw'abakwanga rwashobora kugukomeretsa, ntukemere ko rugutwara kugeza aho wemera ko nta n'umwe wigeze agukunda. Kuko hari ukuri kumwe kudahinduka: agaciro k'umuntu ntikagenwa n'umubare w'abamukunda cyangwa abamwanga. Agaciro ke kari mu kuba ari umuntu ufite umutima, inzozi, n'ubuzima bufite intego.
Niba hari isomo ubuzima butwigisha, ni iri: urukundo nyakuri si ko ruhora ruvuza induru. Kenshi rugenda bucece, rugasiga ibimenyetso bitabonwa ako kanya. Ariko iyo igihe gishize, ni bwo umuntu asanga hari amaboko yamufashe ataguye, hari amasengesho yamuherekeje atumvise, n'imitima yamwifurizaga ibyiza atigeze amenya.
Ntukemere ko igikomere kiguhatira kwemera ko utakunzwe. Ahubwo ujye wibuka ko rimwe na rimwe, urukundo rwimbitse ari rwo rutavugwa cyane, ariko rugahindura ubuzima bw'umuntu kurusha amagambo menshi.
Kandi umunsi uzagera, wongere wibaze icyo kibazo. Ariko icyo gihe umutima wawe uzagusubize uti:
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










