Si wowe gusa ibintu bibi bibaho, twese bitubaho ariko hari ibanga

Twese tugira ibibazo, ahubwo uburyo bwo kubikemura nibwo budutandukanya. Ese waba warigeze uba mubihe aho ikibazo kiza giherekejwe n'ikindi kibazo ? Ugatangira kumva wagirango isi nayo ubwayo irimo irakurwanya? Si wowe gusa ibintu bibi bibaho twese bitubaho (ibibazo twese bitugeraho). Gusa ibi bintu uko ari 10 byagufasha guhindura ubuzima bwawe.

Nov 9, 2023 - 14:54
Nov 9, 2023 - 14:54
 0
Si wowe gusa ibintu bibi bibaho, twese bitubaho ariko hari ibanga

1. Ntabwo imyizure yose iza kwangiza ubuzima bwawe, hari iza ije kugukuburira cyangwa kuguharurira amayira.

2. Ikintu cyose gishya ugiye gutangira kigusaba gufungura umuryango mushya.

3. Niba hari umuntu ugerageza kukurwanya ashaka kugushyira hasi, ibyo ntakindi bisobanuye nuko ubwo wamaze kumurengaho.

4. Amagambo uvuga niyo abumba amatafari yubaka ubuzima bwawe n'ahazaza hawe.

5. Rimwe na rimwe ibyo ushaka birakwiye imbere y'amaso yawe (wowe ubona ubikwiriye), rero wowe icyo usabwa gukora fungura amaso yawe maze ubibone.

6. Gukora nibyiza kurusha kutagira icyo wakora, kabone nubwo wagikora nabi byibuze uzigiraho uburyo ubutaha uzagikora neza kurushaho.

7. Genzura neza ko umwanzi wawe mubi ko atari wowe ubwawe.

8. Ntacyo bitwaye igihe cyose waba waramaze mu murongo utari uwanyawo (mu cyerekezo kitaricyo/ ukora ibidafite umumaro), kuko igihe cyose uracyafite amahitamo yo guhindukira (guhindura icyerekezo).

9. Iyo ibintu bibi bikomeye bikubayeho ukabicamo ukabitsinda, bikumara ubwoba (bigusigira gushirika ubwoba).

10. Inzozi ntacyo zikora (kugira inzozi nta kintu bigufasha), kereka iyo uzikoreye (ukoze cyane kugira ngo uzigereho) bigusaba guhaguruka ugakora nibwo zizagira agaciro. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow