Burundi: DJ Paulin wakoranye indirimbo na Meddy yavuze ko agiye kuva mu muziki burundu
DJ Paulin wahuje Juno Kizigenza na Drama T bagakorana indirimbo "Your Love" yavuze ko yafashe umwanzuro wo kuva mu byo gutegura ibitaramo no gukora indirimbo.
Paulin Bizimana (DJ Paulin) wubatse izina mu muziki wo mu gihugu cy'U Burundi no mu bindi bihugu birimo U Rwanda bijyanye no gukorana n'abahanzi baho nka Meddy, Chris Eazy na Juno Kizigenza, yavuze ko we n'umuryango we bafashe icyemezo ko agomba kuva mu muziki burundu. Ni n'urugendo yatangiye atanga n'indirimbo yarafite.
DJ Paulin akigera ku kibuga cy' indege mpuzamahanga cya Merchoir Ndandaye i Bujumbura avuye mu biruhuko yaganiriye n'itangazamakuru arihishurira ko yafashe icyemezo cyo gushyira ku ruhande ibijyanye n'umuziki.
Yagize ati:"Munyumve, njye n'umuryango wanjye twafashe icyemezo ko ngomba kuva mu muziki burundu. N'indirimbo narifite nazihaye abarimo Drama T na MB Data."
"Igitaramo nzakora ku munsi w'Ubunani ni cyo cya nyuma nzaba nteguye kandi nta muhanzi w'Umurundi uzaba urimo. Ni ko nabiteguye."
Yabajijwe ku bavuga ko yaba yarabitewe n'ibimaze iminsi bimuvugwaho ko ameranye nabi na Kirikou Akili bapfa ibintu bitandukanye birimo no kumuvugaho nabi mu ndirimbo "Nta Ga So" yakoranye na Double Jay na B-Face, asubiza ko n'iyo ndirimbo atarayumva.
DJ Paulin yakoranye n'abahanzi nyarwanda. Urugero ni indirimbo Your Love yakoranye na Juno Kizigenza na Drama T, ndetse na On The Low yakoranye na Meddy na MB Data.
What's Your Reaction?










