Uko ayatanga ni ko ayakorera! Menya amateka ya Mukesh Ambani watumiye ibyamamare mu bukwe bw'umwana we
Wagiye ubona inkuru zigaruka ku birori karundura bitegura ubukwe bw'umuhungu w'umuherwe witwa Mukesh Ambani wo mu gihugu cy'U Buhinde. Icyatanganje abantu ni abaherwe bahetse imari y'Isi n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye byitabiriye imihango y'ubwo bukwe. Mukesh Ambani wazanye ibyo byamamare ni inde?
Mukesh Ambani wo mu gihugu cy'U Buhinde, ni umwe mu baherwe bagarutsweho cyane mu ntangiriro z'uyu mwaka kugeza ku munsi wa none, bitewe nuko yakoreye ubukwe bw'agatangaza umuhungu we w'umuhererezi witwa Anant Ambani ufite imyaka 29 n'uwo yihebeye Radhika Merchant na we ufite imyaka 29, bwitabirwa na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi ndetse n'ibyamamare mu muziki no mu mideli.
Ni ubukwe bwabaye ku wa 12 Nyakanga ariko burakomeje kugeza ku wa 14 Nyakanga 2024. Mbere yuko buba, habaye ibindi birori byo kubutegura. Hari icyabaye muri Werurwe 2024 cyaririmbyemo umuhanzikazi Rihanna. Muri Kamena habaye ikindi kirori cyaririmbyemo Katy Perry na Pitbull.
Mbere ndetse no mu bukwe bwabereye mu nzu mberabyombi iherereye i Mumbai mu Buhinde yitwa Jio World Convetion Centre, hamaze gutarama ibyamamare mu muziki birimo Justin Bieber, na Rema wo mu gihugu cya Nigeria. Abo bose bishyuwe amafaranga menshi, Justin Bieber yishyuwe miliyoni 10 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($10 M), naho Rema yishyuwe miliyoni 3 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($3 M).
Abakomeye bitabiriye imihango y'ubwo bukwe muri rusange barimo: Mark Zuckerberg, Bill Gates, Gautam Adani, Nick Jonas, Priyanka Chopra, Kim Kardashian, Khloe Kardashian, Boris Johnson, Narendra Modi, na Gianni Infantino.
Umuryango ukuriwe na Mukesh Ambani wari waje gushyigikira umwana wabo Anant Ambani, (photo; Reuters)
Ukuriye umuryango akaba ise wa Anant Ambani witwa Mukesh Ambani yashoye amafaranga menshi muri ubwo bukwe. Ese uwo mugabo ni inde?
Mukesh Ambani ni umuherwe wo mu gihugu cy'U Buhinde. Hashingiwe kuri raporo ya Forbes yo mwaka wa 2024, ivuga ko ari we uyoboboye urutonde rw'abaherwe mu gihugu cy'U Buhinde, dore ko afite miliyari 113 z'Amadolari ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ($113 Billion).
Uyu mugabo wavutse ku wa 19 Mata 1957 avukira i Aden muri Yemen, yavukiye mu muryango w'abaherwe, ise yitwa Dhirubhai Ambani yari umwe mu bakire u Buhinde bwari bufite.
Nyuma yo kuba muri Yemen, umuryango we waje kugaruka mu gihugu cyabo cy'U Buhinde, baratunga baratunganirwa.
Mukesh Ambani yakuye impamyabumenyi y'ikiciro cya 2 cya kaminuza mu by'Ubutabire muri kaminuza y'i Mumbai mu Buhinde izwi nka Kaminuza ya Bombay (University of Bombay).
Yanize muri Kaminuza ya Stanford, aho yize ashaka impamyabumenyi y'ikiciro cya gatatu cya kaminuza mu iby'icungamutungo. Ariko mu mwaka wa 1981 yaje kuhava ajya gufasha ababyeyi gucuruza.
Mukesh yarushinze na Nita Ambani, bakaba bafitanye abana batatu.
Uwo Mukesh yuririye ku bukungu bwa Se aracuruza karahava. Ubu ni we nyiri kompanyi yitwa 'Reliance Industries Limited (RIL), ihuriyemo imishinga icukura peteroli, ukora ingufu, udoda imyenda, uranguza ibicuruzwa ku byambu ku nyanja y'Abahinde, ndetse n'ukorana n'ibigo by'itumanaho.
Abana be bose uko ari batatu bagendeye mu birenge bya Se, maze bamufasha kuzamura ubukungu bw'umuryango. Umuhungu we witwa Akash akuriye ikizwi nka Jio mu mujyi wa Mumbai. Umukobwa we witwa Isha areberera imishinga ijyanye n'ibigo by'imari by'umuryango, naho umuhererezi we wanakoze ubukwe witwa Anant ashinzwe ibirebana n'imishinga iteza imbere ingufu.
Mukesh asigaranye umubyeyi umwe ari we mama we witwa Kokilaben Ambani wavutse ku wa 24 Gashyantare 1934, naho papa we Dhirubhai Ambani yatabarutse mu mwaka wa 2002.
What's Your Reaction?










