Impamvu u Rwanda rwemeye ibihano birupyinagaza aho gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi

Nubwo u Rwanda rukomeje gushyirirwaho igitutu n'ibihano n'ibihugu bikomeye birusaba gukuraho ingamba zarwo z'ubwirinzi ku mupaka na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ntirugaragaza ubushake bwo kubikora kabone n’ubwo rwafatirwa ibihano bipyinagaza ubukungu bwarwo. Ese ni iki gituma Kigali ikomeza gutsimbarara kuri uwo mwanzuro? Reka turebere hamwe impamvu nyamukuru zituma u Rwanda ruvuga ko umutekano warwo udashobora kugurishwa cyangwa gusimbuzwa igitutu cya dipolomasi.

Jul 7, 2026 - 13:40
Jul 7, 2026 - 14:36
 0
Impamvu u Rwanda rwemeye ibihano birupyinagaza aho gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi

U Rwanda rugaragaza ko ikibazo nyamukuru atari ibihano ruhabwa, ahubwo ari umutekano w'abaturage barwo.Ruvuga ko FDLR, umutwe washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugikomeje gukorera muri DRC kandi ugafatanya n'ingabo za Leta ya Kinshasa, ibintu rubona nk'ikibangamiye umutekano warwo.

Nubwo Amerika n'ibihugu bimwe by'i Burayi bikomeje gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z'ubwirinzi, na byo ubwabyo byemera ko FDLR ikiri umutwe uteje ikibazo mu karere.

Icyakora, Kigali ivuga ko nta gitutu nk'icyo ishyirwaho cyigeze gishyirwa kuri Guverinoma ya DRC kugira ngo ihagarike imikoranire ishinjwa kugirana n'uyu mutwe.

Amasezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington muri Kamena 2025 yashimangiye ko amahoro arambye azagerwaho ari uko impande zombi zubahirije inshingano zazo. 

Muri ayo masezerano, DRC yemeye gufasha mu kurandura FDLR, mu gihe u Rwanda rwemeye ko ruzakuraho ingamba zarwo z'umutekano ari uko icyo kibazo gikemutse.

Perezida Paul Kagame yagiye agaragaza kenshi ko u Rwanda rutazakuraho izi ngamba igihe cyose impamvu zatumye ruzishyiraho zigihari. 

Mu ijambo yavuze nyuma y'isinywa ry'ayo masezerano, yavuze ko igihugu cye cyiteguye kubahiriza ibyo cyiyemeje, ariko ko na DRC igomba kubanza kubahiriza isezerano ryo guca burundu ikibazo cya FDLR.

Yaburiye kandi ko u Rwanda rutazicara ngo rutegereze igihe rwagabwaho igitero, ahubwo ruzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo rurinde abaturage barwo.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO :  Perezida Ndayishimiye yatangiye urugendo rwo guhuza Tshisekedi n’abatavuga rumwe na we 

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, na we yakunze kunenga uburyo amahanga yibanda ku Rwanda gusa, akirengagiza ikibazo cya FDLR n'inshingano DRC yahawe mu masezerano mpuzamahanga n'ay'akarere.

U Rwanda ruvuga ko ikibazo cya FDLR kidashobora gutandukanywa n'amateka yarwo. Uyu mutwe ugizwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ugikomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo no gutangaza ko ushaka guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda.

Kigali ivuga ko nta gihugu cyanyuze mu mateka ya Jenoside cyakwemera kwirengagiza umutwe nk'uyu ukorera hafi y'umupaka wacyo. Bemeza ko gutegereza kugeza igihe wagaba igitero si ukwihangana, ahubwo ni ukunanirwa kuzuza inshingano zo kurinda abaturage.

Ni yo mpamvu u Rwanda ruvuga ko n'ubwo ibihano by'ubukungu cyangwa ibya dipolomasi bishobora kugira ingaruka, bidashobora kurenza agaciro k'umutekano w'igihugu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow