Impamvu nyamukuru u Rwanda rukomeje kudakozwa ibyo kuvanaho ingamba z'ubwirinzi

Mu gihe ibiganiro mpuzamahanga bikomeje kugaruka ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rukomeje kugaragaza ko kuba impungenge zarwo z’umutekano zitahabwa agaciro nk’uko bikwiye aribyo ari kimwe mu bituma rukomeza kugumishaho icyo rwise ingamba z'u bwirinzi zitavugwaho rumwe n'amahanga. Intebe y'ubwanditsi ya Igisubizo .Com yasesenguye iby'iki kibazo :

Apr 20, 2026 - 08:20
Apr 20, 2026 - 08:50
 0
Impamvu nyamukuru u Rwanda rukomeje kudakozwa ibyo kuvanaho ingamba z'ubwirinzi

Muri iyi nkuru, Igisubizo .com yisunze abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga batandukanye barimo abarimu bigisha muri Kaminuza y'u Rwanda mu ishami ry'imiyoborere, ububanyi n'amahanga ndetse politike batifuje ko imyirondoro yabo ishyirwa hanze .

Mu kiganiro twagiranye bahurije ku kwemeza ko hari imyitwarire igaragara muri dipolomasi yo mu bihugu by'uburengerazuba bw'isi, aho ibyo Rwanda ruvuga bifatwa nk’ibirego gusa rimwe bidafite ishingiro bigamije kwiyererutsa kugira ngo rukomeze rusahure amabuye y'agaciro muri DRC mu mutaka wa M23, mu gihe ibiruvugwaho hatitawe ku ishingiro ryabyo bihita bifatwa nk’itegeko ridakuka.

Izi mpiguke zemeza ko intandaro y’iki kibazo ishingiye ku mutwe witwaje intwaro wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukomeje gukorera mu burasirazuba bwa Congo.

Amasezerano mpuzamahanga arimo ay' i Washington agaragaza ko uyu mutwe ugomba kurandurwa burundu ubanje kwakwa intwaro zose, hanyuma Rwanda rukabona gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.

Icyakora nubwo mu nyakindiko byanditse gutya ; ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano riracyadindira kugeza ubu . Igisubizo tunafitiye kopi raporo zitandukanye z’Umuryango w’Abibumbye zigaragaza ko ingabo za Congo zigikomeje gukorana n’uyu mutwe, nubwo byari biteganyijwe ko ari zo zigomba kuwurwanya.

Ibi bituma Perezida Paul Kagame akomeza gushimangira ko u Rwanda rudashobora gukuraho  ingamba z’ubwirinzi rutarabona ko ikibazo cy’umutekano cyakemutse burundu.

Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda ku itariki ya 7 Mata 2026 ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutazemera kongera guhura n’ibyago bya Jenoside, ashimangira ko ruzakora ibishoboka byose rukirinda.

Yagize ati: “U Rwanda ntiruzapfa kabiri,” agaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo kidafatwa nk’ikibazo gisanzwe cy’umupaka, ahubwo nk’ingaruka zikomoka ku mateka ya Jenoside atararangirira aho yabereye.

Ibitero byagiye bigabwa ku Rwanda bishimangira izi mpungenge za Perezida Kagame. Mu myaka ishize, FDLR yagabye ibitero mu turere twa Rubavu na Musanze, bigahitana ubuzima bw’abaturage ndetse bikangiza ibikorwa remezo. No mu 2025, ibisasu byaturutse muri Congo byahitanye abantu 16 i Rubavu, bikomeretsa abandi 177.

Nubwo bimeze bityo, hari abashinja u Rwanda barimo na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika na zimwe mu inshuti zayo z'abanyaburayi gukoresha ingamba z'ubwirinzi zikomeye, bakarusaba kuzihagarika.

Ariko ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko bidashoboka gukuraho izo ngamba mu gihe ikibazo cy’umuzi kigihari. Nk’uko byagarutsweho n’intumwa y’u Rwanda muri Loni, Robert Kayinamura, nta mahoro arambye ashobora kuboneka igihe cyose FDLR itaracika burundu.

Raporo z’imiryango mpuzamahanga zirimo Human Rights Watch na Loni nazo zemeza ko FDLR ikomeje kugira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abasivili, ndetse igafashwa n’indi mitwe yitwaje intwaro. Ibi bituma ikibazo cy’umutekano mu karere gikomeza kuba ingorabahizi.

INDI NKURU WASOMA :Ibiciro mpuzamahanga bya peteroli byasubiye mu buryo

Abasesenguzi bavuga ko gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z’ubwirinzi rutarabona igisubizo kirambye ari nko kurusaba gushyira ubuzima bw’abaturage barwo mu kaga. Bemeza ko amahoro arambye ashoboka gusa igihe impande zose zizubahiriza inshingano zazo, cyane cyane kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro ifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Muri rusange, ikibazo cy’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari gikomeje gusaba ubushishozi n’ubufatanye mpuzamahanga, aho kwirengagiza impungenge z’ibihugu birebwa nacyo bishobora gukomeza gukurura ibibazo bikomeye aho kubikemura.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow