Minisitiri Nduhungirehe yanenze imiyoborere ya AU iyobowe n’u Burundi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yanenze imiyoborere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri mu maboko y’u Burundi, nyuma y’uko umugambi wo gushyigikira Macky Sall ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni utagezweho.
Ku wa 3 Werurwe 2026, uhagarariye u Burundi muri Loni yatangaje ko igihugu cye, mu izina ry’Umuyobozi wa AU, cyatanze kandidatire ya Macky Sall kuri uwo mwanya ukomeye mu rwego mpuzamahanga. Icyakora, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki cyemezo cyatunguranye kuko cyafashwe hatabayeho kugisha inama abandi bayobozi b’ibihugu bigize AU.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko ibihugu 20 byahagaritse icyo cyemezo bitagamije kwanga umukandida, ahubwo byarwanyaga uburyo bwakoreshejwe.
Yagize ati: “Icyemezo cyafashwe uyu munsi nticyari kigamije kwanga kandidatire y’umuntu uwo ari we wese, ahubwo cyari ukwamagana inzira idakurikije amategeko yakoreshejwe.”
INDI NKURU WASOMA :Uyoboye manda ebyiri ntabwo yiyamamaza – Amatora y’aba-Meya yahumuye
Minisitiri Nduhungirehe yanashinje Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye AU muri iki gihe, gufata ibyemezo wenyine atabanje kugisha inama abandi bayobozi, ndetse no kugerageza kubishyira mu bikorwa hifashishijwe uburyo bwihuse buzwi nka “silence procedure” mu gihe cy’amasaha 24.
Yavuze ko ibi byatumye ibihugu byinshi byanga kwemera icyo cyemezo, bikibutsa AU ko igomba gukurikiza amategeko n’imiyoborere isobanutse.
Komisiyo ya AU yemeje ko icyo cyemezo kitagezweho nyuma y’uko ibihugu 20 byanze kugishyigikira mbere y’uko igihe cyari cyatanzwe kirangira. Ibi byagaragaje ko hari ukutumvikana hagati y’ibihugu ku buryo ibibazo nk’ibi bikwiye gukemurwa.
Umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni usanzwe ufitwe na António Guterres usaba ko habaho ibiganiro byinshi n’ubwumvikane hagati y’ibihugu, cyane cyane iyo ari umugabane ushaka gushyigikira umukandida umwe.
What's Your Reaction?










