Perezida Kagame yanenze ibihano bikomeje gukoreshwa mu gushyira igitutu ku bihugu by'intege nke

Perezida Paul Kagame yanenze uburyo ibihano bikomeje gukoreshwa muri politiki mpuzamahanga, avuga ko akenshi bishyirwaho mu buryo butaboneye kandi bigakoreshwa nk’intwaro yo guhatira ibihugu bifite intege nke.

May 14, 2026 - 15:03
May 14, 2026 - 15:16
 0
Perezida Kagame yanenze  ibihano bikomeje gukoreshwa mu gushyira igitutu ku bihugu by'intege nke

Yabitangaje kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali, yahuje abasaga 2,800 baturutse mu bihugu birenga 70, barimo abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za guverinoma, abashoramari n’abayobozi b’ibigo bikomeye.

Mu bayitabiriye harimo Perezida William Ruto wa Kenya, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Daniel Chapo wa Mozambique, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon.

Mu kiganiro cyafunguye iyi nama, umunyamakuru wa CNN Eleni Giokos yabajije abayobozi uko Afurika iri kwitwara imbere y’izamuka ry’umwuka mubi wa politiki mpuzamahanga, by’umwihariko ku birebana n’amasezerano y’amabuye y’agaciro, ibirego by’igitutu cy’ibihugu bikomeye ndetse n’ibihano byafatiwe ibihugu birimo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibihano bidakwiye gufatwa nk’ubutabera kuko akenshi bishingira ku nyungu z’abafite imbaraga kurusha ukuri.

Yagize ati: “Ese ibyo bihano biba bifite ishingiro? Si ikibazo cy’u Rwanda gusa, n'ahandi bibaho. Hari igihe bishyirwaho hashingiwe ku bushobozi bw’uwatanze byinshi kurusha undi.”

Yakomeje avuga ko hari aho usanga igihugu gihabwa amahirwe cyangwa kigashyigikirwa bitewe n’inyungu zikurwamo n’abakomeye, kabone n’iyo ari bo baba bari mu makosa.

Perezida Kagame yavuze ko ibihano biri mu buryo Afurika ishyirwaho igitutu, ariko ashimangira ko kudakora ibyo umugabane wemera ko ari byo byawugirira nabi kurushaho.

Ati: “Ibihano bigamije kubabaza abantu. Yego biratugiraho ingaruka, ariko kutagira icyo dukora byatugiraho ingaruka zikomeye kurushaho.”

INDI NKURU WASOMA :Uganda : Uwari umaze iminsi ibiri ashyinguwe yongeye kugaragara ari muzima 

Yasoje asaba ibihugu bya Afurika gukomeza gufatanya no kwigira, kugira ngo umugabane ushobore kugera ku rwego ukwiyeho no kwihagararaho imbere y’igitutu cyo hanze.Kagame criticises use of sanctions, urges Africa cooperation

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow