Ese kwigenga kw’intara za Kivu nibyo byatanga ituze rirambye mu burasirazuba bwa DRC?
Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze imyaka irenga mirongo itatu mu ntambara n’umutekano mucye udashira, hakomeje kwibazwa niba igitekerezo cyo guha ubwigenge Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo cyaba inzira nshya yo guhosha amakimbirane no kugarura ituze rirambye muri aka karere gakomeje kuba isibaniro ry’imirwano n’ubwicanyi bwibasira abasivili. Dore icyo intebe y’ubwanditsi ya IGISUBIZO.Com ibivugaho ;
Iburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bumaze imyaka irenga mirongo itatu buvugwamo umutekano mucye udashira. Ni ikibazo kimaze igihe kirekire, cyagiye kirangwa n’intambara z’urudaca, ubwicanyi bukorerwa abasivili n’imeneshwa rikabije ry’abaturage.
Nubwo ubuyobozi butandukanye bwagiye busimburana i Kinshasa, nta gisubizo gifatika kiraboneka ku mizi y’iki kibazo. Abasesenguzi ba politiki mu karere k’Ibiyaga Bigari bagaragaza ko hakenewe gutekerezwa ku bindi bisubizo bishya, birimo n’icy’uko Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zishobora kugira ubwigenge bwazo.
Bemeza ko ibi byafasha kugabanya ubwicanyi bumaze igihe bwibasira abaturage batitwaje intwaro. Ibi babishingira ku kuba imirwano ikomeje gukaza umurego cyane mu bice bigenzurwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishyigikiye, kurusha mu duce dufitwe n’umutwe wa M23.
Impuguke y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe gukumira Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, yigeze kugaragaza ko ibibera mu burasirazuba bwa Congo bifitanye isano ikomeye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
INDI NKURU WASOMA : Uko USA yatabaye umupilote wayo warasiwe muri Iran
Nyuma yuko bamwe mu bayigizemo uruhare bahungiye muri RDC, bashinga imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, ikomeje kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’akarere kugeza n’ubu.
Mu 2022, Nderitu yagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abaturage, cyane cyane hashingiwe ku bwoko bwabo, rikwiye guhagarara byihuse. Ni ubutumwa bwagaragazaga uburemere bw’ikibazo cyari kimaze gufata indi ntera.
Kuva mu myaka ya za 1990, Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, by’umwihariko Abatutsi b’Abanyekongo, bagiye bahura n’ihohoterwa rikabije. Bagiye banyagwa imitungo yabo, amatungo aranyagwa, ndetse benshi bicwa urw’agashinyaguro.
Imibare itangwa n’impuguke igaragaza ko ibihumbi n’ibihumbi byishwe, mu gihe miliyoni nyinshi zahunze igihugu cyangwa ziba impunzi imbere mu gihugu.
Ibi byatumye bamwe mu baturage bavuga Ikinyarwanda bashinga imitwe yitwaje intwaro bagamije kwirwanaho no guhangana n’iterabwoba ryabibasiraga. Bavuga ko bahanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa n’imitwe irimo FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Kugeza ubu, umutwe wa M23 uri mu mirwano ikomeye n’ihuriro rinini ry’ingabo zirimo iza Leta ya Congo, iz’u Burundi, iza SADC, abacanshuro b’Abanyaburayi, ibigo byigenga bya gisirikare, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.
Hari kandi n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC, MONUSCO, na zo zishinjwa kudatanga umutekano uhagije. Kuva mu mpera za 2021, M23 yongeye kubura imirwano, ifata ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igenzura imijyi n’uduce twinshi nka Mweso, Mushaki, Kirumba, Rubaya, Kanyabayonga, Nyanzale, Bunagana, Kiwanja, Kitchanga, Rutshuru na Sake, ndetse n’imihanda y’ingenzi igana i Goma, umurwa mukuru w’iyo ntara.
M23 ivuga ko itagamije gufata ubutegetsi cyangwa kwigarurira ubutaka, ahubwo ko wisanze ugomba gusenya ibikoresho by’intambara by’umwanzi birimo imbunda ziremereye, indege zitagira abapilote (drones) n’ibimodoka by’intambara, aho bituruka.
Ikomeza ivuga ko ifite intego yo “kubohora” abaturage bo mu duce twari dufitwe n’ingabo za Leta n’imitwe iyishyigikiye, bashinjwa guhohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.
Raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu Ukuboza 2023, yagaragaje ko umutwe mushya witwa Volontaires pour la défense de la Patrie (VDP), ushyigikiwe na Leta, wagize uruhare mu kongera ubukana bw’imirwano. Iyo raporo ivuga ko hari ibikorwa by’ubugome birimo kurasa mu buryo budatoranya, gushimuta abaturage no kwica abantu bagambiriwe.
Icyakora, mu bice bimwe bigenzurwa na M23, amakuru atangwa n’abaturage avuga ko umutekano uhari ugereranyije n’ahandi. Bamwe muri bo bavuga ko badashaka ko uwo mutwe uva mu duce batuyemo, kuko batinya ko bagarukwaho n’ihohoterwa ry’imitwe irimo Wazalendo, FDLR n’ingabo za Leta.
Kuva Perezida Félix Tshisekedi yanga kugirana ibiganiro na M23 no kwemera uburenganzira bungana ku Banyekongo bavuga Ikinyarwanda, uwo mutwe uvuga ko nta yandi mahitamo ufite uretse gukomeza kurinda abaturage uvuga ko uhagarariye.
Hari abasesenguzi bavuga ko umutekano usesuye mu Ntara za Kivu zombi wakenewe, cyane cyane ahatuye abaturage bavuga Ikinyarwanda. Ibi ngo byafasha gukuraho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje kuzengereza aka karere.
What's Your Reaction?










