Uko USA yatabaye umupilote wayo warasiwe muri Iran
Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zashoboye gutabara umwe mu basirikare bazo wari waburiwe irengero nyuma y’uko indege y’intambara yari arimo irashwe ikagwa mu gace k’imisozi miremire muri Iran.Dore uko iki gikorwa cyagenze akantu ku kandi:
Nk’uko byemejwe na Perezida Donald Trump, uyu musirikare wari wakomeretse bikomeye yakuwe muri ako gace imbere mu gihugu cya Iran nyuma y’igikorwa gikomeye cyakozwe n’ingabo zidasanzwe za Amerika ku bufatanye n’inzego z’ubutasi.
Ibi byabaye nyuma y’uko ku wa Gatanu havugwaga ko indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F-15 yarashwe ikagwa mu majyepfo ya Iran. Abasirikare babiri bari bayirimo bahise bayisohokamo biyambura (ejection), umwe ahita atabarwa uwo munsi, mu gihe undi yaburiwe irengero.
Igikorwa cyo kumushakisha cyabaye nk’isiganwa ry’igihe, kuko byavugwaga ko inzego z’umutekano za Iran zifite umugambi wo kumufata ari muzima.
Amakuru avuga ko uyu musirikare yari yihishe mu mwobo uri mu misozi, akoresha ibikoresho by’itumanaho yitonze kugira ngo adahita atahurwa.
INDI NKURU WASOMA : Usibye ibiciro bya lisansi; Hasobanuwe izindi ngaruka mbi 5 zidashobora kwirindwa intambara ya Iran igiye guteza U Rwanda
Ubutasi bwa Amerika, burimo n’urwego rwa CIA, bwagize uruhare rukomeye mu kumenya aho aherereye, mbere yo kohereza indege n’abasirikare benshi bakamutabara.
Ibi bikorwa byarimo indege z’intambara, kajugujugu ndetse n’ingabo zidasanzwe zagombaga kumukuramo mu gace karimo umutekano muke.
Perezida Trump yavuze ko aho yari aherereye hakurikiranwaga amasaha 24 kuri 24, ndetse ko yari akomeje guhigwa n’abanzi be. Yongeyeho ko Amerika itazigera ita umusirikare wayo inyuma, n’iyo byaba bisaba igikorwa gikomeye nk’iki.
Nubwo Amerika yemeza ko igikorwa cyagenze neza, uruhande rwa Iran rwo ruvuga ko cyananiranye, rukemeza ko hari indege za Amerika zangiritse ndetse n’ibikorwa byo kumutabara bikabangamirwa.
Amakuru Igisubizo ikesha Washington Post yemeza ko kuri ubu uyu musirikare yahise ajyanwa muri Kuwait kwitabwaho n’abaganga, aho bivugwa ko nubwo yakomeretse, ubuzima bwe butari mu kaga gakomeye.
What's Your Reaction?










