DRC : Abanyeshuri babujijwe kwishimira amanota y’ibizamini bya Leta

Meya w'Umujyi wa Kindu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Atibu Mulamba, yatangaje ko nta muntu wemerewe kwizihiza ku mugaragaro amanota y'ibizamini bisoza umwaka w'amashuri, ategujwe gutangazwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Nyakanga 2026.

Jul 2, 2026 - 08:12
Jul 2, 2026 - 08:24
 0
DRC : Abanyeshuri babujijwe kwishimira amanota y’ibizamini bya Leta

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko ubuyobozi busanze mu myaka yashize ibirori byo kwizihiza intsinzi y'abanyeshuri byakunze kuvamo impanuka zo mu muhanda, imyitwarire idahwitse ndetse n'urusaku rubangamira abaturage.

Mu butumwa yagejeje ku baturage, Meya Mulamba yasabye kwirinda abanyeshuri n'ababyeyi kwizihiriza intsinzi bajya mu mihanda.

Yagize ati: "Mu bihe nk'ibi twagiye tubona impanuka nyinshi zo mu muhanda, imbyino zitesha agaciro umuco ndetse n'urusaku rukabije. Ni yo mpamvu dusaba abaturage bose bo muri Kindu ko ibirori byo kwizihiza amanota bikorwa mu rugo. Umuntu wese uzafatirwa mu muhanda abyizihiza azahita atabwa muri yombi kandi azabihanirwa n'amategeko." Nkuko yabitangarije Radio Okapi.

INDI NKURU WASOMA :REMA yasabye ko Abanyarwanda bareka kwiyubakira inzu ku giti cyabo

Ubuyobozi bw'umujyi bwahise bunategeka inzego z'umutekano gukurikiza byimazeyo aya mabwiriza no gufata umuntu wese uzayica.

Abazarenga kuri iri tegeko bashobora gukurikiranwaho ibyaha birimo guteza umutekano muke, gukora ibikorwa bibangamira imyitwarire myiza mu ruhame no guteza urusaku.

Iki cyemezo cyakuruye impaka zitandukanye, aho bamwe bavuga ko kigamije kurengera umutekano w'abaturage, mu gihe abandi bagitekereza nk'igikakaye ku banyeshuri baba bashaka kwishimira umusaruro w'imbaraga bashyize mu masomo yabo.

Umuhango wo gushyira hanze amanota y'ibizamini biteganyijwe kuri uyu wa Kane bikaba bitegerejwe n'ibihumbi by'abanyeshuri n'imiryango yabo hirya no hino mu Ntara ya Maniema bakoze ibizamini bya leta.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow