Ubufaransa : Batatu batawe muri yombi bakekwaho gushaka guturitsa Banki y'Amerika
Inzego z’umutekano mu Bufaransa zatangaje ko abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu mugambi w’igitero cyari kigamije inyubako ikoreramo Bank of America i Paris, igikorwa cyaburijwemo kitaragira uwo gihitana.
Aya makuru yemejwe n’Ubushinjacyaha bushinzwe kurwanya iterabwoba mu Bufaransa, bwavuze ko iperereza ryatangiye nyuma y’aho umwe mu bakekwa afatiwe hafi y’aho iki gikorwa cyari kubera.
INDI NKURU WASOMA :Kigali : Habonetse igisubizo cy'ubukode ku binjiza ari munsi y'ibihumbi ijana
Amakuru aturuka muri polisi agaragaza ko uyu muntu yafashwe amaze gushyira hafi y’inyubako igikoresho cyari kirimo litiro eshanu z’amazi bikekwa ko ari lisansi, hamwe n’uburyo bwo gutwika (ignition system), bigaragaza ko yari agamije guteza inkongi ishobora guteza ibyangiritse bikomeye.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu ahagana saa cyenda n’igice z’ijoro, mu gace ka munani k’umujyi wa Paris, hafi y’umuhanda uzwi cyane wa Champs-Élysées.
Nyuma yo gufata uwo wa mbere, abandi bantu babiri bafashwe ku Cyumweru bakekwaho kuba bari bafitanye isano n’uwo mugambi. Polisi ivuga ko umwe muri bo yari kumwe n’uwafashwe bwa mbere, aho yafashaga gufata amashusho mbere yo guhita atoroka ubwo abashinzwe umutekano bahageraga.
What's Your Reaction?








