Abana babiri baguye mu mpanuka ya gari ya moshi n’imodoka y’ishuri
Inkuru y'agahinda gakomeye ikomeje kuvugwa mu gihugu cy’Ububiligi nyuma y’impanuka ikomeye yabereye mu gace ka Buggenhout, aho gari ya moshi yagonganye n’imodoka nto yajyanaga abana ku ishuri, igahitana abantu bane barimo abana babiri.
Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu munsi ahagana saa mbili za mu gitondo ku isaha yaho. Abana babiri bapfuye bari bafite imyaka 12 na 15, hanapfa n’umushoferi w’imyaka 49 ndetse n’uwari ushinzwe guherekeza abo bana w’imyaka 27.
Polisi y’u Bubiligi yatangaje ko iyo modoka yari itwaye abana barindwi, bose bari mu nzira bajya ku ishuri ryita ku bana bafite ibibazo byihariye mu myigire.
Abandi bana batanu bari muri iyo modoka bahise bajyanwa kwa muganga, aho bavuga ko barembye ariko ubuzima bwabo buhagaze neza.
INDI NKURU WASOMA :EXCLUSIVE BK Pro League : Rayon Sports mu ihurizo ryo kwihesha itike y'imikino nyafurika
Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Bubiligi, Jean-Luc Crucke, yavuze ko amakuru ya mbere agaragaza ko inzitizi z’umuhanda wa gari ya moshi zari zamaze gufungwa ubwo impanuka yabaga.
Polisi yavuze ko umushoferi yari atwaye ku muhanda wegeranye n’inzira ya gari ya moshi mbere yo gukatira ibumoso yinjira mu masangano kandi inzitizi zaramaze kumanuka, ari na bwo gari ya moshi yahise iyigonga.
What's Your Reaction?










