FDLR iterwaga inkunga na nde? Uwahoze ari Coloneli wayo yabihishuye byose

Uwahoze ari umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR, Augustin Nshimiyimana wahoze afite ipeti rya Coloneli mbere yo gutaha mu Rwanda, yahishuye uburyo uyu mutwe umaze imyaka isaga 30 ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubasha kubona amafaranga n'ibikoresho byo gukomeza ibikorwa byawo.

Jun 29, 2026 - 08:36
Jun 29, 2026 - 08:40
 1
FDLR iterwaga inkunga na nde? Uwahoze ari Coloneli wayo yabihishuye byose

Nshimiyimana, urangije gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe i Mutobo yagiyemo mu 2022, yabigarutseho mu nama ya Unity Club yagarukaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'urugamba rwo kuyihagarika.

Yavuze ko nubwo FDLR yinjiye muri DRC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta mutungo ifite, itigeze ibura amafaranga cyangwa intwaro.

Ati: "Twambutse twinjiyeyo nta kintu dufite, ariko ntabwo twigeze tubura amafaranga cyangwa ibikoresho."

Yasobanuye ko amafaranga menshi FDLR yayakuraga mu buhinzi, aho yagenzuraga ubutaka bunini mu bice bitandukanye bya Kivu y'Amajyaruguru. Abaturage bahingaga kuri ubwo butaka basabwaga kubukodesha no gutanga igice cy'umusaruro nyuma y'isarura.

INDI NKURU WASOMA :Ese igihe ntikigeze ngo amashuri yigishe mu Kinyarwanda? 

Nshimiyimana yavuze kandi ko umutwe wakuraga amafaranga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, gutema ibiti, gukora amakara no kuyacuruza, ndetse no gusoresha ibikorwa bitandukanye by'abaturage.

Yongeyeho ko FDLR yanagenzuraga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro aho abacukuzi batangaga amafaranga buri kwezi, mu gihe hari n'abishyuraga bakoresheje amabuye y'agaciro bacukuye.

Uyu wahoze muri FDLR yavuze kandi ko uyu mutwe wagurishaga ubutaka wari warafashe, ugakorana n'abanyapolitiki bashakaga amajwi mu bice wagenzuraga, ndetse ugakuramo inyungu mu bucuruzi bw'ibiti, amakara n'inyamaswa zo mu gasozi.

Mu buhamya bwe, yanavuze ko FDLR yakomeje kubona intwaro n'amasasu aturutse ku bantu batandukanye bo mu nzego z'umutekano muri DRC, ndetse anavuga ko hari inkunga y'ibikoresho, amafaranga n'ibiribwa yavaga ku butegetsi bwa Kinshasa.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow