Trump yikomye Papa Leo XIV

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza impaka nyuma yo kunenga mu buryo bukomeye Pope Leo XIV, amushinja kugira imyitwarire idahwitse ku bijyanye na politiki mpuzamahanga, by’umwihariko ku ntambara iri hagati ya Amerika, Israel na Iran.

Apr 13, 2026 - 07:22
Apr 13, 2026 - 08:07
 0
Trump yikomye Papa Leo XIV

Ibi Trump yabigarutseho ku mugoroba wo ku Cyumweru, aho yabwiye itangazamakuru ko atishimira imvugo n’imyitwarire ya Papa Leo XIV, amushinja kutumva neza ingaruka z’ibibazo by’umutekano ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ntabwo twishimira umupapa wumva ko ari ibisanzwe kugira intwaro za kirimbuzi. Njye sindi umufana wa Papa Leo.”

Aya magambo aje akurikira andi Papa Leo XIV yari aherutse gutangaza, anenga imvugo za Trump ku ntambara ya Iran, aho yayise “itemewe na gato”, cyane cyane nyuma y’uko Trump yari yavuze amagambo akomeye agaragaza ko habaho igikorwa gishobora guteza ibibazo bikomeye ku baturage ba Iran.

INDI NKURU WASOMA :Ni iki Abatutsi bacumuye ku Bubiligi ? 

Papa Leo XIV, wabaye umupapa wa mbere ukomoka muri Amerika, amaze iminsi agaragaza ibitekerezo bye ku ntambara n’amahoro, ashimangira ko ukwemera kudakwiye gukoreshwa mu gusobanura cyangwa gushyigikira intambara.

Mu butumwa bwe bwo ku Cyumweru cy’Icyumweru Gitagatifu, yavuze ko Yezu ari “Umwami w’amahoro wanga intambara,” kandi ko adashyigikira abayikoresha mu nyungu zabo.

Ku rundi ruhande, Trump hamwe n’Umunyamabanga w’Ingabo, Pete Hegseth, bagiye bagaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bishobora kuba bifite ishingiro no mu buryo bw’iyobokamana, ibintu byateye impaka mu bayobozi b’amadini n’abasesenguzi ba politiki.

Si ku byerekeye Iran gusa Trump yanenze Papa Leo XIV, kuko yanamushinje kunenga ubuyobozi bwa Amerika ku bindi bibazo birimo n’imikoranire n’ibindi bihugu nka Venezuela.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow