Imyaka itanu irashize Pierre Nkurunziza apfuye, ibihuha byo kurogwa byongeye kuvugwa
Nyuma y’imyaka itanu uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, apfuye mu buryo butunguranye, hakomeje kuvugwa inkuru n’ibihuha bivuga ko ashobora kuba atarazize uburwayi nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu ,ahubwo ko yarozwe.
Ku wa 8 Kamena 2020 ni bwo Leta y’u Burundi yatangaje ko Nkurunziza yapfuye azize ikibazo cy’umutima nyuma y’igihe gito arwaye.
Icyo gihe hari amakuru yavugaga ko yaba yazize COVID-19, cyane cyane nyuma y’uko umugore we yari yajyanywe kuvurirwa i Nairobi muri Kenya bivugwa ko yari afite ibimenyetso bya coronavirus.
Gusa kugeza n’ubu, bamwe mu bari hafi y’ishyaka CNDD-FDD ndetse n’umuryango wa Nkurunziza bakomeje kuvuga ko atazize COVID-19 ahubwo ko yaba yarahawe uburozi.
Aya makuru akomeje kuvugisha benshi kuko hari abavuga ko Perezida uriho ubu, Évariste Ndayishimiye, ashobora kuba yari mu bantu bashakaga ko Nkurunziza ava burundu mu nzira ya politiki.
Icyo gihe Nkurunziza yari yarasoje manda ye ariko yari ateganyijwe guhabwa umwanya wihariye wiswe “Umuyobozi Mukuru w’Ubupfura n’Ubupatriote”, wari gutuma akomeza kugira ijambo rikomeye mu ishyaka no mu nzego z’umutekano.
Abasesenguzi bavuga ko kuba yari agifite ijambo rikomeye byashoboraga guteza ikibazo ku buyobozi bushya bwa Ndayishimiye.
Iyi nkuru yongeye kuvugwa cyane nyuma y’ibibazo byabaye kuri Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe ndetse akaba umwe mu bantu bakomeye bari hafi ya Nkurunziza.
INDI NKURU WASOMA :Mu Buhinde havutse uruhinja rufite amaboko ane n’amaguru ane
Bunyoni yatawe muri yombi mu 2023 ashinjwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi no guhungabanya umutekano w’igihugu. Yaje gukatirwa igifungo cya burundu mbere yo kurekurwa by’agateganyo muri Werurwe 2026 kubera impamvu z’uburwayi.
Mu birego bye harimo n’ikidasanzwe cyo gukoresha ibikorwa by’ubupfumu mu gushaka kugirira nabi Perezida Ndayishimiye.
Amakuru dukesha ibinyamakuru birimo Great Eye Lakes na Sos Media Burundi avuga ko hari umuntu wo mu ntara ya Ruyigi uvugwaho kuba yari hafi ya Nkurunziza ndetse na Ndayishimiye, kandi ngo yaba yarigeze kwemera uruhare mu guha uburozi Nkurunziza.
Icyakora kugeza ubu nta rwego rwa Leta rwigeze rutangaza iperereza ryigenga cyangwa ngo hagire umuntu uburanishwa ku rupfu rwa Nkurunziza, ibintu bikomeza guteza urujijo no gukomeza ibihuha muri politiki y’u Burundi.
What's Your Reaction?










