Uyoboye manda ebyiri ntabwo yiyamamaza – Amatora y’aba-Meya yahumuye!

Mu gihe manda y’imyaka itanu y’abayobozi b’uturere igomba kurangira mu Ukwakira 2026, u Rwanda ruri kwitegura icyiciro gikurikira cy’amatora y’abayobozi b’inzego z’ibanze, nubwo igihe nyir’izina n’uburyo azakorwa bitaramenyekana neza.

Mar 27, 2026 - 07:45
Mar 27, 2026 - 09:37
 0
Uyoboye manda ebyiri ntabwo yiyamamaza – Amatora y’aba-Meya yahumuye!

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora [NEC], yatangaje ko imyiteguro yatangiye, ariko ko itashobora gukomeza hatabanje gufatwa ibyemezo by’ingenzi birimo kwemezwa na Guverinoma y’Inama y’Abaminisitiri no guhindura amategeko agenga amatora.

Umuvugizi w’iyi Komisiyo, Moise Bukasa, yabwiye itangazamakuru ko bategereje ko gahunda y’amatora yatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemezwa, ndetse n’uko Inteko Ishinga Amategeko iri gusuzuma impinduka ku Itegeko Ngenga rigenga amatora.

Yagize ati: “Ntitwatangira amatora iri tegeko ritarahindurwa, kuko ari ryo rishyiraho uko azakorwa.”

Mu mpinduka zitezwe, harimo guhindura uburyo njyanama y’uturere itorwa, aho bashobora kujya batorwa mu buryo buziguye (indirect elections), aho kuva abaturage batora mu buryo butaziguye nk’uko bisanzwe bikorwa.

INDI NKURU WASOMA : Dore ibyo ukwiye kumenya kuri FIFA Series 2026 igiye gukinirwa i Kigali 

Ibi bigamije koroshya gahunda y’amatora no kugabanya inshuro abaturage bajya gutora, mu rwego rwo kunoza imikorere no kugabanya imvune zijyanye n’ikorwa ry’amatora menshi.

Aya mavugurura yubakiye ku mpinduka zakozwe mu 2021, aho imiterere y’inama njyanama z’uturere yahinduwe, ndetse n’amatora y’icyo gihe agakorwa mu buryo butaziguye bitewe n’ibihe bya COVID-19. Nyuma byaje kugaragara ko ubwo buryo bwafashije mu kugabanya ibibazo by’imitegurire y’amatora.

Ku bijyanye n’abemerewe kwiyamamaza, abayobozi b’uturere bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa. Bivuze ko bamwe mu bayobozi batowe mu 2021 batazemererwa kongera kwiyamamaza mu 2026, mu gihe abandi bariho ku nshuro ya mbere bashobora kongera kwiyamamaza bitewe n’uko bitwaye.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow