Inyamaswa 10 zifite ubwenge kurusha izindi
Nubwo umuntu dutekereza ko ari we ufite ubwenge bwinshi ariko hari inyamaswa zitangaje zifite ubuhanga n'ubwenge ku buryo hari n'ibyo zirusha abantu. Reka turebere hamwe 10 za mbere :
10. IMBEBA (RAT) – UMUHANGA MU GUFATA MU MUTWE
Imbeba iriga ikanibuka ibyo yize
Iyo umuntu abonye imbeba, akenshi ayifata nk'agasimba kabangamira abantu. Ariko mu by'ukuri, imbeba iri mu nyamaswa zifite ubushobozi bukomeye bwo kwiga no kwibuka. Ni yo mpamvu ikoreshwa cyane mu bushakashatsi bwa siyansi hirya no hino ku Isi.
Abashakashatsi bakoze igerageza bashyira imbeba muri labyrinthe, ahantu hameze nk'inzira nyinshi zigoranye. Mu minsi mike gusa, imbeba iba yamaze kwiga inzira ngufi iyigeza ku biryo. Igitangaje ni uko iyo bayisubijemo nyuma y'igihe kinini, iba ikiyibuka. Ni nk'umuntu wibuka inzira yo mu rugo rw'iwabo nyuma y'imyaka myinshi atahagera.
9. PARROT: GASUKU– INYONI ISHOBORA "KUGANIRA"
Gasuku izi kuvuga no kwigana
Abantu benshi batekereza ko parrot yigana amagambo gusa idasobanukiwe icyo avuze. Ariko hari amaparoti yagaragaje ubushobozi butangaje.
Parrot yitwa Alex yakoze amateka mu bushakashatsi. Yashoboraga gutandukanya amabara, kumenya imiterere y'ibintu ndetse no kubara ibintu bike. Iyo bayibazaga bati: "Ni ayahe mabara ubona?" yashoboraga gusubiza neza. Tekereza inyoni ishobora gutandukanya umutuku n'ubururu nk'umwana uri kwiga amashuri!
Ni yo mpamvu ifatwa nk'inyoni ifite ubwenge kurusha izindi nyinshi ku Isi.
8. INGURUBE – UMUNYESHURI WIGA VUBA
Ingurube yiga vuba
Hari abantu benshi batungurwa no kubona ingurube kuri uru rutonde. Nyamara abahanga bavuga ko ishobora kwiga ibintu bishya vuba kurusha imbwa zimwe.
Mu bushakashatsi bumwe, ingurube zitojwe gukoresha joystick ya mudasobwa kugira ngo zigendere ku murongo runaka kuri ecran. Nyuma y'iminsi mike, zari zimaze kubimenya.
Icyo bitwigisha ni uko hari igihe dusuzugura inyamaswa runaka kubera uko isa, ariko ubushobozi bwayo bwo gutekereza bukaba buri hejuru cyane kurusha uko tubitekereza.
7. IMBWA – INSHUTI ISOMA AMARANGAMUTIMA YAWE
Imbwa si inyamaswa ikunda umuntu gusa. Ni n'umwe mu basomyi beza b'amarangamutima y'abantu.
Hari igihe umuntu aba ababaye cyangwa arwaye, imbwa ikabimenya mbere y'uko hari icyo ayibwira. Ni yo mpamvu hari imbwa zifasha abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe cyangwa abafite ubumuga.
Hari imbwa yigeze kwiga amagambo arenga 1,000. Iyo nyirayo yayibwiraga kuzana igikinisho runaka mu bikoresho byinshi, yahitaga ikizana nta kwibeshya. Ni nk'uko umwana muto ashobora kumenya amazina y'ibintu byinshi.
6. OCTOPUS – UMUHUNZI W'AKATARABONEKA
Iyo bavuga ubwenge bwo guhunga, octopus ni umwami wabwo.
Hari octopus yigeze gufungura ikibindi cyari gifunze neza kugira ngo igere ku biryo byari birimo. Hari n'izagiye zifotorwa zisohoka muri aquarium nijoro, zikajya kurya amafi mu kindi kigega, hanyuma zigasubira iwazo mbere y'uko abantu baza ku kazi mu gitondo.
Tekereza umuntu ufungura urugi, akajya mu rugo rw'umuturanyi gufata ibyo ashaka, akagaruka iwabo nta n'umwe ubimenye!
5. IGIKONA – UMUHANGA MU GUKEMURA IBIBAZO
Igikona ni kimwe mu binyabuzima byatunguye abahanga cyane.
Mu bushakashatsi bumwe, bashyize ibiryo mu gacupa kari karimo amazi. Igikona cyabonye ko kidashobora kubigeraho. Cyahise gitora amabuye kiyajugunya muri ako gacupa kugeza amazi azamutse, ibiryo bikaza hejuru.
Ni nk'uko umuntu yakemura ikibazo cya siyansi adafite umwarimu umwigisha. Ibi byerekana ko igikona kidakora ibintu ku bw'impanuka gusa, ahubwo kibanza gutekereza.
4. INZOVU – UMUNYABWENGE UFITE MEMORY IDASANZWE
Hari impamvu bavuga bati: "Inzovu ntijya yibagirwa."
Mu bihe by'amapfa muri Afurika, hari inzovu zagiye ziyobora ubushyo bwazo zikajya ku masoko y'amazi zari zarabonye hashize imyaka myinshi cyane.
Ikindi gitangaje ni uko inzovu zibabara. Iyo imwe mu zo zibanye ipfuye, izindi zishobora kumara igihe zihagaze aho yapfiriye cyangwa zikajya zikorakora amagufa yayo nk'aho ziyibuka. Ni imyitwarire igaragaza amarangamutima make cyane aboneka mu nyamaswa.
3. ORCA – INYAMASWA IFITE UMUCO WAYO
Orca ntabwo ihiga gusa. Irigisha.
Mu matsinda yayo, abana bato bigishwa uburyo bwo guhiga, kuvugana no kubaho. Hari amatsinda y'orca yo mu nyanja zitandukanye akoresha uburyo butandukanye bwo gufata umuhigo.
Ni nk'uko abaturage bo mu bihugu bitandukanye bagira imico n'indimi zitandukanye. Abahanga bavuga ko orca ari imwe mu nyamaswa nke zifite ibyo twakwita "umuco."
2. DOLPHIN – INYAMASWA YIMENYA MU NDORERWAMO
Iyo ushyize indorerwamo imbere y'inyamaswa nyinshi, zitekereza ko ziri kubona indi nyamaswa.
Ariko dolphin yo irireba ikamenya ko ari yo ubwayo. Ubu ni bumwe mu bimenyetso bikomeye by'ubwenge.
Hari n'ubushakashatsi bwerekanye ko dolphin zifashanya. Iyo imwe ikomeretse, izindi ziyifasha kuguma hejuru y'amazi kugira ngo ibashe guhumeka. Ni imyitwarire isa n'iy'ubufatanye tubona mu bantu.
CHIMPANZEE – UMWAMI W'UBWENGE MU NYAMASWA
Chimpanzee ni yo yegereye umuntu kurusha izindi nyamaswa zose.
Ikoresha inkoni mu kuroba udusimba, ikamenagura imbuto ikoresheje amabuye kandi ishobora kwiga ururimi rw'ibimenyetso. Hari chimpanzee yigeze kwiga ibimenyetso amagana byifashishwa n'abatumva kandi ikabasha kubivugana n'abantu.
Igitangaje kurushaho ni uko ishobora gutegura ejo hazaza. Niba ibonye igikoresho ishobora gukenera nyuma, ishobora kugibika ikakigarukaho nyuma. Ubu ni ubushobozi abantu benshi bafata nk'ubwihariye bw'umuntu.
Iyo turebye izi nyamaswa, dusanga ubwenge butagarukira ku muntu gusa. Hari izizi kubara, izizi gukoresha ibikoresho, izizi kwibuka imyaka myinshi, izizi gufashanya ndetse n'izishobora kwigisha abana bazo. Ahari ikibazo si ukumenya niba inyamaswa zifite ubwenge, ahubwo ni ukumenya u
buryo butandukanye ubwenge bushobora kwigaragaza mu buzima.
What's Your Reaction?










