Tanzinia ; Umugabo yagiye kwiba igitoki afatwa n'inzoka y'uruziramire

Mu gihugu cya Tanzania ,umugabo wari usanzwe akekwaho guhora yiba ibitoki by'umuturanyi we yafashwe n'inzoka y'uruziramire ubwo yari atangiye gutema ikindi gitoki ahengereye nyiracyo adahari.

May 5, 2026 - 04:54
May 5, 2026 - 10:11
 0
Tanzinia ; Umugabo yagiye kwiba igitoki afatwa n'inzoka y'uruziramire

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo wo muri Tanzania yafashwe n’inzoka nini ubwo yari yibye igitoki mu mu rutoki, yakomeje gutera impaka n’ibitekerezo bitandukanye ku kuri kwayo.

Muri ayo mashusho, agaragaza umugabo wambaye ubusa hejuru, uhagaze mu murima w’insina, yikoreye ibitoki bibiri bihambiranyije, mu gihe amaguru ye azengurutswe n’inzoka nini y'uruziramire isa n’iyamufashe ntashobore kugenda.

INDI NKURU WASOMA :Mukura VS yareze umusifuzi wababaje ubugabo bw'umukinnyi wayo 

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mwanaspoti cyandikirwa muri iki gihugu yemeza ko bavuze ko uwo murima wari wararinzwe n’uburozi cyangwa indi migenzo gakondo, bigatuma uwawibye ahita afatwa n’iyo nzoka.

Ndetse na nyiri uru rutoki avuga ko nyuma yo kujujubywa n'abajura yahise ajya gushaka umuti ari nako kuzana izi nzoka ngo zimurindire urutoki.

Iyi nkuru yongeye kugaragaza uburyo imyemerere ya gakondo ikiriho mu bice bimwe bya Afurika, aho bamwe bemera ko imirima cyangwa imitungo ishobora kurindwa n’imbaraga zidasanzwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow