Mukura VS yareze umusifuzi wababaje ubugabo bw'umukinnyi wayo

Ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs yagejeje ikirego mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), irega umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul, imushinja gukubita umukinnyi wayo ku gice cy'ubugabo bwe no gufata ibyemezo byayibogamiyeho mu mukino wayihuje na Rutsiro FC.

May 4, 2026 - 06:22
May 4, 2026 - 08:47
 0
Mukura VS yareze umusifuzi wababaje ubugabo bw'umukinnyi wayo

Ibi byabereye mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona ya BK Pro League wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026, aho Mukura VS yatsindiwe iwayo ibitego 2-1. Ni umukino waranzwe n’impaka nyinshi n’imyitwarire yateje impungenge ku mikino yo mu Rwanda.

Nk’uko Mukura VS ibivuga mu kirego cyayo, ibintu byafashe indi ntera ku munota wa 79 ubwo Rutsiro yahabwaga penaliti ya kabiri. Myugariro Mbonyamahoro Serieux yagiye gusobanuza umusifuzi kuri icyo cyemezo, ariko birangira atewe umugeri mu gice cy’ubugabo n’uyu musifuzi, anahabwa ikarita y’umutuku.

Uyu mukinnyi yahise ajyanwa kwa muganga kubera uburibwe yatewe n’uwo mugeri, ibintu ikipe ye ivuga ko bidakwiye kugaragara mu mupira w’amaguru.

Si ibyo gusa byavuzwe muri uyu mukino, kuko no ku munota wa 40, Mukura ivuga ko hari penaliti ya mbere yahawe Rutsiro mu buryo butumvikana, nyuma y’ikosa bavuga ko ryakorewe umukinnyi wabo ritahawe agaciro.

Mu gihe abakinnyi ba Mukura VS, barimo umunyezamu Nicholas Sebwato na Hakizimana Zuberi, bageragezaga gusobanukirwa ibyemezo by’umusifuzi, bahawe amakarita y’umuhondo. Ibi byiyongeraho n’ikarita y’umutuku yahawe umutoza Nshimiyimana Canisius, ubwo yajyaga kubaza ku byabaye nyuma y’umukino.

Mukura VS isaba FERWAFA gukora iperereza ryimbitse kuri ibi byabaye, ikanahabwa ubutabera ku mukinnyi wayo wakubiswe, ndetse no gukurirwaho amakarita bahawe mu buryo bavuga ko butari bukwiye.

INDI NKURU WASOMA :Umutwe wa FDLR u Rwanda rwifuza ko wasenywa watangiye kototera Uganda

Iyi kipe ivuga ko ibyabereye muri uyu mukino bishobora gutesha agaciro amarushanwa mu gihe bitakurikiranwe, igasaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda ubunyamwuga mu gusifura.

Ku ruhande rwa FERWAFA, kugeza ubu nta tangazo rirashyirwa ahagaragara kuri iki kirego, ariko abakunzi b’umupira w’amaguru bategereje kureba icyemezo kizafatwa kuri iyi dosiye ikomeje kuvugisha benshi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow