Umutwe wa FDLR u Rwanda rwifuza ko wasenywa watangiye kototera Uganda
Mu gihe u Rwanda rukomeje gusaba abarwanira mu mutwe wa FDLR gutaha no gushyira iherezo ku bikorwa byawo, raporo nshya irerekana ko uyu mutwe watangiye kwagura imbibi z'ibikorwa byawo ukinjira no muri Uganda, ibintu bikomeje kongera impungenge ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Mu gihe umutekano muke ukomeje kuvugwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu bice byegereye imipaka, umutwe wa FDLR ukomeje kugarukwaho nk’isoko nkuru y’izi mvururu, aho ibikorwa byawo byatangiye no kurenga imbibi bikagera mu bihugu bituranye.
Uyu mutwe byemezwa ko washinzwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka irenga 30 ukorera muri Congo, aho wagiye ugaragara mu bikorwa by’urugomo birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, gushimuta no gukoresha abana mu ntambara.
Raporo zitandukanye z’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zigaragaza uruhare rwawo mu guhungabanya umutekano w’akarere.
Vuba aha, mu Karere ka Kisoro muri Uganda, abaturage batangaje ko bagabweho ibitero n’abo barwanyi, bakabambura, bakabashimuta ndetse bakabuze urujya n'uruza mu mihanda minini n'iy'imigenderano.
Ubuyobozi bw’ingabo za Uganda bwatangaje ko bwatangiye gukaza amarondo ku mipaka mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo.
Ku ruhande rw’u Rwanda, FDLR ifatwa nk’ikibazo gikomeye k’umutekano, kubera amateka yayo n’ingengabitekerezo ya Jenoside igifite.
Leta ya Kigali igaragaza ko gukomeza kuyihanganira cyangwa kuyifashisha mu nyungu za politiki bishobora gukomeza guteza umutekano muke mu karere kose.
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuyobozi wa Sena, François-Xavier Kalinda, wavuze ko u Rwanda rutazemera ko umutekano warwo n’iterambere byahungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR.
Yabivuze ku wa 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge mu Karere ka Rubavu.
Kalinda yasabye abarwanira muri FDLR n’abandi Banyarwanda bari muri Congo gutaha mu gihugu cyabo, agaragaza ko abazaba barakoze ibyaha bazabihanirwa, mu gihe abatazabihamwa bazakomeza ubuzima busanzwe.
INDI NKURU WASOMA :Intambara ya Iran igiye gutuma hakora ku munwa abantu mbarwa
Ati: “Icyifuzo cyacu ni uko Abanyarwanda bose bataha, harimo n’abari muri FDLR. Uwagize uruhare muri Jenoside azabihanirwa, utarayigizemo uruhare akomeze ubuzima bwe.”
Yanashishikarije abatuye Intara y’Iburengerazuba kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara hakurya y’umupaka, mu gihe bamwe mu bayirokotse bagaragaje ko igihari kigihari.
What's Your Reaction?










