KNC yiyemeje kuzamura impano z' i Gisagara

Perezida w'ikipe ya Gasogi United FC, KNC yavuze ko agiye kwimanukira mu Karere ka Gisagara azamure impano zaho z'umupira w'amaguru.

Jul 19, 2025 - 09:27
Jul 19, 2025 - 10:18
 0
KNC yiyemeje kuzamura impano z' i Gisagara

Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC akaba Perezida w'ikipe ya Gasogi United FC yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu kuzamura abana bafite impano mu mupira w'amaguru bo mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni ibyo yatangarije itangazamakuru nyuma y'umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku bakinnyi bahamirije ubumenyi bwabo mu irerero rya Gasogi United FC bagiye gukomereza mu ikipe nkuru, Gasogi United FC, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nyakanga 2025.

Yagize ati:"Bariya mwabonye bagiye kuza muri Gasogi United FC, ni abakinnyi bakiri bato bazakangaranya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda."

"Ni impano twizamuriye. Ibyo kuzamura impano ntabwo birangiriye aha, tugiye kujya gushaka impano mu turere nka Gisagara. Tuzajya i Gisagara tuhareme ingando, tuharebe abana bafite impano mu mupira w'amaguru, tubahe amahirwe, ubundi tubazamure."

Yirinze kuvuga igihe nyirizina icyo gikorwa cyizatangiriraho, ariko ngo ni mu gihe cya vuba.

Ni kenshi abana bo mu cyaro bavuga ko babura aho bazamurira impano zabo z' umupira w'amaguru. Urugero hari uwigeze guhamagara umunyamakuru wa Igisubizo.com avuga ko ari uwo muri ako karere, amubwira ko afite impano yo gukina umupira w'amaguru ariko yabuze aho ayizamurira hamwegereye kuko amashuri abazamura aherereye cyane cyane mu mijyi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow