Ni amateka muri Afurika yose! Umunsi wa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare ikinirwa i Kigali

Ku wa 21 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye gukinwa i Kigali ku mugaragaro, ikiba inshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa mpuzamahanga ribereye mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange.

Sep 22, 2025 - 12:07
Sep 22, 2025 - 12:13
 0
Ni amateka muri Afurika yose! Umunsi wa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare ikinirwa i Kigali

Muri iri rushanwa hagaragaye bimwe mu bizandikwa mu mateka y’uyu mukino, harimo nk’ihangana ridasanzwe hagati ya nimero ya mbere ku Isi muri uyu mukino, Tadej Pogacar na Remco Evenepoel. 

Iyi shampiyona yatangiriye kuri BK Arena, aho abakinnyi basiganwaga n'ibihe bagasoreza kuri Kigali Convention Center.

Umunyarwandakazi Xaveline Nirere, akaba mushiki na Ndayisenga Valens wegukanye "Tour du Rwanda", ni we wanditse amateka, ni we wabimburiye abandi kwinjira mu muhanda.

Ku munsi wa mbere wa Shamiyona, hakinwe icyiciro cyo gusiganwa ku giti cy’umuntu arwana no gukoresha ibihe bito, ibizwi nka 'Individual Time Trial', aho abagore bagenze ibilometero 31.2, mu gihe abagabo bakoresheje ibilometero 40.6.

Umunyarwandakazi Nirere Xaveline ni we wanyonze igare bwa mbere muri Shampiyona ya 2025

Mu cyiciro cy'abagore, Umusuwisikazi, Marlen Reusser, w’imyaka 34 ni we wegukanye umudali wa zahabu nyuma yo kuba ari we wakoreshe ibihe bito.

Umusuwisikazi Marlen Reusser ni we wegukanye igihembo cya mbere mu cyiciro cy'abagore 

Mu masaha y’igicamunsi, hari hategerejwe ibirori y’igare mu cyiciro y'abagabo, kiba gihanzwe amaso cyane. Ku isaaha ya saa 13:45’ ni bwo icyiciro cy’abagabo cyatangiye, abakinnyi nka Tadej Pogacar na Remco Evenepoel bari bategerejwe cyane. 

Mu gutangira nk'uko byari byagenze mu bagore, Umunyarwanda Nsengiyumva Shemu ni we wabimburiye abandi mu bagabo. 

Mu ma saa cyenda, ibihangange muri uyu mukino nka Tadej Pogacar yahagurukaga muri BK Arena, aza gukurikirwa n’Umubiligi, Remco Evenepoel wahagurutse bwa nyuma dore ko ari we wegukanye umudali wa Zahabu mu irushanwa riheruka muri iki cyiciro. Tadej Pogacar yaje gutungurwa na Remco umucaho ubwo yari amufatiye mu mapave yo ku Kimihurura, ahazwi nko kwa Mignone. 

Umubiligi Remco Evenepoel byarangiye yegukanye uyu mudali ku nshuro ya gatatu yikurikiranya muri Shampiyona y’Isi, ubwo yageraga ku murongo wo gusorezaho irushanwa, yamanitse ukuboko kw’ibumoso, agenda abara agaragaza intoki, abara “rimwe, kabiri, gatatu’, agaragaza ko yegukanye uyu mudali ubugiragatatu.

Umubiligi Remco Evenepoel yatwaye Umudali wa zahabu bwa gatatu bwikurikiranya

Ahasorejwe iri isiganwa, hari abaturage benshi b'Ababiligi bari bamanitse amabendera y'igihugu cyabo hejuru biteguye instinzi y'umukinnyi wabo.

Ubwo yaganiraga n'itangazamakuru, abajijwe ku kunyura kuri rurangiranwa Tajed Pogacar, yirinze kumuvugaho byinshi, ati "Njye nakoresheje imbaraga zanjye zose zishoboka, ndahatana, mbona ndabikoze." 

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri, iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare irakomeza, hasiganwa abo mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23, na bo mu buryo bwa 'Individual Time Trial', aho ku nshuro ya mbere muri Shampiyona y'Isi, icyiciro cy’abagore batarengeje iyi myaka bagiye gukina iri rushanwa, nabyo bizibukwa ko byatangiriye mu Rwanda.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, yari yaravuze ko kuri manda ye, yifuza uko Shampiyona y'Isi rimwe izabera muri Afurika. 

Abafana b'Ababiligi bari bazamuye amabendera y'igihugu cyabo ku bwinshi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com