REMA yasabye ko Abanyarwanda bareka kwiyubakira inzu ku giti cyabo
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bareke umuco wo kwiyubakira inzu ku giti cyabo, ahubwo ibikorwa byo kubaka bikorwe n'amasosiyete yabigize umwuga kugira ngo hubahirizwe ibipimo by'ubuziranenge ndetse hagabanywe ibiza biterwa n'imihindagurikire y'ikirere.
Kabera yabitangaje ku wa 30 Kamena 2026, ubwo yagezaga ibisobanuro imbere ya Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Umutekano.
Yavuze ko kugenzura buri muturage wubaka inzu ye ku giti cye bidashoboka, bityo bikagora gukurikirana niba hubahirizwa amabwiriza ajyanye n'imiyoboro y'amazi, amazi yanduye n'umutekano w'inyubako.
Yagize ati: "Igihe kirageze ngo tureke kwiyubakira. Amasosiyete yubaka azi neza ibipimo ngenderwaho, imiterere y'ubutaka n'aho inyubako ishobora gushyirwa nta ngaruka."
Kabera yavuze ko iyi gahunda yabanza gushyirwa mu bikorwa mu Mujyi wa Kigali mbere yo kwagurirwa no mu bindi bice by'igihugu.
INDI NKURU WASOMA :U Rwanda rwemeje ko rukomeje gupyinagazwa na Amerika
Yongeyeho ko kubaka mu buryo buhuriweho byafasha kugenzura neza imiyoboro y'amazi, ikusanyirizwa ry'amazi y'imvura, gutunganya amazi yanduye no kugabanya ibibazo byangiza ibidukikije.
Yatanze urugero rwa Singapore, avuga ko ari kimwe mu bihugu byateje imbere imiturire binyuze mu igenamigambi rirambye no kubaka hakurikijwe amabwiriza ahamye.
Ibi byagarutsweho mu gihe Sena yasuzumaga ingamba zo gukumira ibiza. Perezida wa Komisiyo, Murangwa Ndangiza Hadija, yibukije ko hagati ya Mutarama na Ukuboza 2024 ibiza byahitanye abantu 191, bikomeretsa 488, bisenya inzu 128 ndetse byangiza izisaga 2.000 n'ubutaka bunini bwari buhinzwe.
What's Your Reaction?










