U Rwanda rwemeje ko rukomeje gupyinagazwa na Amerika
Leta y'u Rwanda yamaganye ibihano biherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku masosiyete amwe akora ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro n'abayobozi bwayo, ivuga ko ari ibihano bibogamye, birenganya u Rwanda kandi bitazatanga umusaruro mu gushaka amahoro arambye mu karere.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na France 24, aho yavuze ko bitangaje kuba u Rwanda ari rwo rwonyine rufatirwa ibihano, nyamara amasezerano y'amahoro yashyizweho umukono hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) asaba impande zombi kubahiriza inshingano zazo.
Yagize ati: "Turimo gutenguhwa n'ubuhuza bw'Amerika bugenda burushaho kubogama."
Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwakomeje kubahiriza ibyo rwiyemeje mu masezerano y'amahoro, ariko ashimangira ko amahoro atagerwaho igihe uruhande rumwe ari rwo rwonyine rushyirwaho igitutu.
Yongeyeho ati: "Biriya bihano biraturenganya, bireba uruhande rumwe kandi ntibitanga umusaruro. Si akazi k'umuhuza gufatira ibihano uruhande rumwe gusa, kuko ibyo bishobora gusa no kongerera imbaraga urundi ruhande."
INDI NKURU WASOMA :Bruce Melodie deletes post mocking The Ben and Muyoboke after public backlash
Amerika yafashe ibi bihano ishinja kompanyi zo mu Rwanda kuba zifasha umutwe wa M23 binyuze mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro.
Mu zafatiwe ibihano harimo Gasabo Gold Refinery Ltd, umuyobozi wayo Jean Malic Kalima, Bosco Kayobotsi ndetse n'izindi sosiyete zirimo Bugambira Mines Ltd, Wolfram Mining and Processing Ltd na Rwinkwavu Mining Corporation Ltd.
Ku ruhande rwa Amerika, Minisitiri w'Imari Scott Bessent yavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buzakomeza gufatira ibihano abantu cyangwa ibigo bushinja kungukira mu bucuruzi bunyuranyije n'amategeko bw'amabuye y'agaciro no guteza umutekano muke muri DRC.
What's Your Reaction?










