Amakuru y’ingenzi ugomba kubaza umukozi wo mu rugo mbere yo kumuha akazi

Kubera ukuntu muri iki gihe abakozi bo mu rugo bahora bagenda cyangwa se bataramba mu ngo, usanga abakoresha bapfa gufata abo babonye batabanje kugenzura neza ibi bintu, nyamara ubigenzuye mbere byagufasha kumenya niba koko uyu ari we mukozi ukeneye cyangwa se niba ukwiye kwitonda ukazaha akazi undi. Niba ushaka kumenya umukozi wawe neza mbere yo kumuha akazi ugomba kubanza kumumenyaho ibi bikurikira:

Nov 30, 2023 - 14:47
Nov 30, 2023 - 14:53
 0
Amakuru y’ingenzi ugomba kubaza umukozi wo mu rugo mbere yo kumuha akazi

 

  1.     UMWIRONDO (Contact information)

                       

Hagomba kuba harimo amazina ye yanditse mu byangombwa bya Leta kuko hari ubwo usanga umuntu yariyise andi mazina atandukanye n’aye nyakuri, akakubwira amazina y’ababyeyi be bombi n’igihe yavukiye

Nimero ya telefone ye niba agira na email nayo akayiguha

Indangamuntu ye

Aho avuka cyangwa se aho akomoka kuva ku mudugudu kugeza ku ntara

Nimero za telefone z’abantu bamuzi, barimo umuyobozi w’aho akomoka, aho yakoze se… Kandi ugakora igenzura ukamenya ko amakuru yaguhaye ari aya nyayo kuko hari n’ababeshya.

Mu kugenzura ko iyi myirondoro ari yo ushobora kwifashisha ubuyobozi bw’aho utuye, ugasaba umuyobozi w’akagari kawe kuba yahamagara akabaza umuyobozi w’akagari uwo mukozi akomokamo niba bazi iwabo cyangwa se we ubwe bamuzi, kugirango umenye ko imyirondoro wahawe ari ukuri koko.

Aya makuru uba ugomba kuyandika ukayabika.

2.     INTEGO AFITE (Objective statement)

           

Ugomba kubaza umukozi intego afite mu gukora aka kazi kuko kugirango umenye ko ari umukozi mwiza agomba kuba azi neza ikimugenza, icyo aje gukora, ubumenyi afite buzamufasha gukora akazi neza, ndetse n’impamvu ukwiye kumwizera ukamuha akazi.

Ni iki azi gukora kuruta ibindi, aha icyo akubwiye ko azi umubaza uko agikora kuva atangiye kugeza asoje ukamenya niba koko abizi.

Uko umukozi yisobanura hano bituma urushaho kumumenya no kumenya niba azi kwisobanura, niba azi kuganira, niba yiyemera cyangwa akabya no kumenya impamvu ya nyayo yatumye ahitamo gukora akazi ko mu rugo.

3.     UBURAMBE AFITE (Experience)

           

Ugomba kumenya niba umukozi ugiye gukoresha ari umutangizi cyangwa amenyereye akazi

Niba akubwiye ko hari aho yakoze ugomba kuhamubaza ndetse ukamenya igihe yagiye ahamara, n’icyo yahakoraga kuko hari ubwo usanga yarakoraga aho bagira abakozi benshi kandi wenda wowe ushaka ko azajya akora wenyine tutanibagiwe ko ingo zose zitabaho kimwe.

Niba akubwiye ko akazi akazi akamenyereye ugomba kumubaza aho yakoze uko umunsi waho wabaga uteye, babyukaga ryari bagakora iki, bagakurikizaho iki? Mbese gira utubazo umubaza dutuma umenya ko ari kukubwiza ukuri koko.

 

4.     AMASHURI YIZE (Education)

           

N’ubwo abantu benshi bibeshya ko akazi ko mu rugo kadasaba amashuri biragoye gukoresha umukozi udafite ubumenyi bw’ibanze nko gusoma no kwandika ,…

Ni byiza ko umenya amashuri yize uko angana kugirango unamenye uko uzajya umufata, niba uzajya usiga umwandikiye ibintu runaka cyangwa ari ukumuhamagara gusa, niba wamutuma ku isoko akazana ibintu byose cyangwa atabishobora, niba yabasha gusoma ku bikoresho runaka akamenya kubitandukanya cyangwa niba yaranaminuje ku buryo wanamuha akandi kazi cyangwa ukanamuha izindi nshingano.

Umukozi agomba kukubwira amashuri yize n’aho yize, akanakwereka impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi kuko hari n’ababeshya ko bize kandi batarize (aba uzasanga bakubwira ko bagarukiye aho bendaga gukora ikizamini cya leta kugirango utababaza gihamya)

 

5.     UBUMENYI AFITE KU KAZI KO MU RUGO (Skills)

                 

Ugomba kumenya niba koko umuntu ugiye guha akazi azagashobora ukurikije ubumenyi afite mu gukora isuku, mu guteka no kwita ku bandi.

Mu isuku ugomba kumubaza ibibazo bituma umenya niba azi kwita ku isuku mu bice bitatu byayo (isuku ku bantu, isuku ku bintu n’isuku ku hantu)

Mu guteka ukurikije ibyo mu rya ugomba kumubaza ibyo azi guteka n’uburyo abikoramo ukumva niba bihura n’uko mubikora cyangwa n’uko mubyifuza

Mu kwita ku bandi ugomba kumenya niba agira ikinyabupfura, azi kwakira abantu, azi kwita ku bana no ku bantu bakuru

 

6.     IZINDI MPAMYABUMENYI AFITE (Certification)

             

Ugomba kumenya niba hari ubundi bumenyi umukozi afite n’iyo bwaba budahura n’akazi akora cyangwa se agiye gukora, ukamenya niba hari imyuga azi cyangwa hari certificate afite mu bintu runaka.

Ibi bituma urushaho kumumenya ndetse mu gihe ukeneye serivise zihura na bwa bumenyi afite aho kujya kuzishakira ahandi umuha ikiraka cyangwa akaba yanagufasha bitagusabye kuva mu rugo.

Ibi ni ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku mukozi wo mu rugo mbere yo kumuha akazi.

UBUTAHA TUZABABWIRA IBINTU UMUKOZI WO MU RUGO AGOMBA KUBA ZI GUKORA NEZA KUGIRANGO UMUHE AKAZI.      

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.