IBITAGOMBA KUBURA MU MIHIGO YAWE Y’UYU MWAKA

Niba ushaka gutera imbere birushijeho muri uyu mwaka, ugomba kwiha intego zifatika kandi zikora kuri buri nguni y’ubuzima kugirango umwaka uzarangire warageze ku bintu bifatika ndetse n’impinduka nziza zigaragara. Izi ni inkingi 8 z’ubuzima ugomba kwitaho mugihe wiha intego cyangwa se ushyiraho imihigo uzesa :

Jan 3, 2024 - 09:42
Jan 3, 2024 - 09:44
 0
IBITAGOMBA KUBURA MU MIHIGO YAWE Y’UYU MWAKA

Izi ni inkingi 8 z’ubuzima ugomba kwitaho mugihe wiha intego cyangwa se ushyiraho imihigo uzesa muri uyu mwaka :

1. MU KAZI

Muri uyu mwaka ni he wifuza kugera mu rwego rw’akazi? Ese uzazamurwa mu ntera? Ese umushahara uziyongera?

Ni uruhe rwego uriho kuri uyu munsi ? hanyuma uyu mwaka uzarangira ugeze ku ruhe rwego ?

Iterambere ryacu rihera mu kazi dukora, waba ukorera abandi cyangwa se wikorera, uba ugomba kugira urwego wifuza kugeraho rurerenze urwo wari uriho, rwaba urukongerera inshingano cyangwa urukongerera amafaranga.

 

2. MU BUKUNGU

Ukurikije akazi ukora n’ibindi ufite bikwinjiriza amafaranga, wavuga ko muri uyu mwaka ari amafaranga angahe wifuza kwinjiza?

Ni amafaranga angahe wifuza kwizigama muri uyu mwaka azagufasha kugera ku ntego z’igihe kirekire?

Ni amdeni angina iki uyu mwaka ugomba gusiga wishyuye?

Ukurikije akazi ukora n’intego wihaye mu kazi ubona uzabigeraho ute? Ryari?

Hari igihe urasanga amafaranga wifuza kwinjiza cyangwa kwizigama, akazi ukora uyu munsi katagufasha kuyageraho vuba bityo ugashaka ibindi wakora ku ruhande byakwinjiriza kugirango ayo uzinjiza muri uyu mwaka azabe aruta ayo winjije mu mwaka wabanje.

 

3. MU BUMENYI

Ni ubuhe bumenyi ugomba kongera muri uyu mwaka?

Ni iki gishya uziga cyangwa uzihuguramo muri uyu mwaka ? uzatangira kubyiga ryari ? uzabyiga he ? gute ? ni nde uzabigufashamo ?

Nta bumenyi bushya biragoye gukura mu kazi no kubasha kwinjiza andi mafaranga arenze ayo twari dusanzwe twinjiza, ni yo mpamvu mu mihigo ya buri mwaka ugomba kugira ikintu gishya wiga cyangwa icyo wihuguramo ukarushaho kumenya kugikora neza.

 

4. MU MURYANGO

Ni iki uzageraho kubijyanye n’umuryango, ese uzashinga urugo? Uzabyara?

Uzitwara ute ku wo mwashakanye? Ni iki uzakora ngo umuryango wanyu urusheho kubana neza?

Ku muryango wawe mugari, ni iki uzakora ngo babashe kwigira ntujye uhora ubahangayikiye ?

Ni iki uzakora ngo nawe ubwawe wigire ntibazongere kuguhangayikira?

Bitewe n’umuryango uturukamo cyangwa ubamo ni wowe umenya icyo ukwiye guhindura kugirango umuryango urusheho kubaho neza no kubana neza, hari n’ubwo wasanga hari umuntu mukwiye kwiyunga mu muryango wawe cyangwa se ugasanga hari abo ushobora gufasha kwiyunga.

 

5. MU MPANO UFITE NO MU KWINEZEZA

Ni kenshi dukurikira ibiduha amafaranga mu buzima cyangwa se ibitwinjiriza, tugasiga inyuma impano zacu

Ese ku giti cyawe ukurikije ibyo wiyumvamo ufitemo impano, ni iki uzageraho mu guhanga cyangwa gushyira mu bikorwa impano zawe?

Mu gukora ibintu bikunezeza, ni iki uzakora muri uyu mwaka mu bintu bigushimisha? Uzatemberera hehe mu hantu ukunda? Uzitabira ibihe birori cyangwa iyihe mikino ukunda? Uzinezeza ute muri uyu mwaka?

Ni ngombwa kugira umuhigo w’ikintu uzakora ugamije kwishimisha cyangwa kwinezeza kandi ukakigeraho kuko uko byagenda kose ubuzima butagira ibyishimo ntacyo bumaze.

 

6. MU MYITWARIRE

Uko waba witwara kose nta muntu ubura akantu yumva yifuza guhindura mu myitwarire ye, yaba iye kugiti cye, yaba uko yitwara mu bandi, yaba n’uko afata ibyemezo

Ese ni iki wifuza guhindura kuri wowe ukurikije uko umwaka wabanje wagenze? Ni iki wumva uzongera? Ni iki uzagabanya?

Si ngombwa ko uhindura ibintu bibi gusa ahubwo hari n’ubwo usanga ukabya kuba umwana mwiza ugasanga ukwiye gushyiramo ubwenge.

 

7. KU MUBIRI

N’ubwo waba uteye neza gute ugomba kugira umuhigo w’icyo wifuza kugeraho ku buzima bw’umubiri wawe

Uzibanda ku bihe biribwa muri uyu mwaka? Uzajya unywa amazi angina iki ku munsi? Ni ibiki uzirinda kurya cyangwa kunywa?

Ni ibiki uzagabanya byaguteraga uburwayi cyangwa umunaniro cyangwa se bigatuma ubaho nabi?

Urashaka kugera ku bihe biro? Urashaka kugira umubiri uteye ute?

Uzirinda gusaza imburagihe ute ?

Ibi byose uzabigeraho ute ? mu gihe kingana iki ? ni nde uzabigufashamo?

 

8. MU BIKORWA RUSANGE

Ni iki uzakora kugirango isi irusheho kuba nziza kuruta uko wayisanze?

Uzafasha nde cyangwa bande? Uzabikora ute?

Si ngombwa ko gufasha abandi ubyumva mu buryo bw’amafaranga kuko ushobora gusura abantu, kubaganiriza, kubafasha imirimo, kubaha inama zibafasha guhindura ubuzima…

Mbese mu mihigo uhiga ntihaburemo ikirebana no gufasha abandi kuko iteka ineza dutanze iratinda ikatugarukira.

Ni ibyo wakwitaho mu gushyiraho imihigo yawe y’uyu mwaka, waba usenga ukanongeraho uko uzarushaho kwegera Imana.

 

MUZAGIRE UMWAKA W’IMIGISHA

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.