Itandukaniro rya Victim na Victor: Impamvu bamwe batera imbere abandi bagahagarara

Hari abantu benshi mu buzima bumva ko uko babayeho byose biterwa n’abandi: umuryango, Leta, amahirwe make, cyangwa amateka mabi. Abo dushobora kubita victims. Ariko hari n’abandi, nubwo banyuze mu bihe bikomeye, bahisemo kudacika intege, bakigira ku byababayeho, bakubaka ejo hazaza habo, abo ni victors.

Jan 29, 2026 - 09:54
Jan 29, 2026 - 10:17
 0
Itandukaniro rya Victim na Victor: Impamvu bamwe batera imbere abandi bagahagarara

Kuba victim si icyaha, kuko hari ibintu bibi bitubaho tutabihisemo. Ariko ikibazo nyamukuru ni iki: Ese tuguma aho cyangwa duhitamo guhaguruka?

Twabonye ko Personal responsibility ari ukwemera ko nubwo tutahisemo aho twavukiye cyangwa ibyo twanyuzemo, dufite inshingano zo guhitamo uko tubaho ejo.

Iyo umuntu ahora avuga ati “ni bo bangize uko ndi”, aba aha abandi ububasha ku buzima bwe. Ariko iyo avuze ati “sinabihisemo, ariko ndahitamo uko mbigenza ubu”, aba atangiye kuba victor.

Reka dutange urugero: hari umusore wakuriye mu muryango ukennye cyane. Umwe ashobora kuvuga ati “sinzagera kure kuko ntize, navukiye mu bukene” uwo aba ahisemo kuba victim. Ariko undi akavuga ati “sinahisemo kuvukira aho, ariko ndashaka kwiga, gukora, kwihugura” uwo aba atangiye urugendo rwo kuba victor.

Basomyi ba igisubizo.com, kwiyubaka bitangirira mu bitekerezo. Ntitwakwiyubaka dutunzwe no gushinja abandi amakosa iteka.

Ni byo. Gufata inshingano si ukwibagirwa ibikomere, ni ukwemera ko ejo hazaza hawe hadakwiye gufungwa n’ibyahise.

Muri make, kuba victim ni ukumva ko nta kintu wakora. Kuba victor ni ukumenya ko hari icyo ushobora gukora, nubwo cyaba gito.

Twibaze uyu munsi tuti: Ese ndi kubaho nk’umuntu uhorana impamvu zo kunanirwa, cyangwa nk’umuntu uharanira ibisubizo?

IGICE CYA MBERE: Kuba Victim bisobanura iki?

Kuba victim, si icyaha. Hari ibintu byinshi bibi bishobora kubaho umuntu atabihisemo:
– Kuvukira mu muryango ukennye
– Gukurira mu makimbirane
– Gutotezwa, guhohoterwa, cyangwa guhezwa
– Kubura amahirwe yo kwiga cyangwa kubona akazi

Ibi byose ni ibintu nyabyo kandi bibabaza. Nta n’umwe wabigaya. Ariko ikibazo gitangirira aho umuntu afata umwanzuro wo kuguma muri iyo myumvire yo kumva ko:
“Ubuzima bwanze”,
“Abandi ni bo bangize uko ndi”,
“Nta kintu nakora”.

Iyo umuntu ageze aho, ahinduka umunyagihugu w’imbere mu buzima bwe, ategereje ko abandi bamukiza, aho kwishakamo ibisubizo.

Kuba victim ni ukumva ko:                    
– Nta bushobozi ufite
– Amahitamo yawe ntacyo atwaye
– Ejo hazaza hawe hafitwe n’abandi

Iki ni cyo kiganiro cyo mu mutwe kigusha abantu benshi.

IGICE CYA KABIRI: Kuba Victor ni iki?

Reka noneho tuvuge ku kuba victor.

Kuba victor ntibivuze ko utigeze ubabara. Ntibivuze ko ubuzima bwakoroheye. Ntibivuze ko wavutse ufite byose.

Kuba victor bivuze iki rero?

Ni ukwemera ukuri, ariko ntiwemere kuguma aho.

Ni ukuvuga uti: Yego, byarabaye,yego byarambabaje, ariko sinemera ko byagena ejo hanjye.

Victor ni umuntu wemera ko atahinduye amateka ye, ariko ashobora guhindura icyerekezo cye.

Ni umuntu wibaza ati:
– Ni iki nshobora gukora uyu munsi?
– Ni iki mfite, nubwo cyaba gito?
– Ni nde nshobora kuba, nubwo nkiri kure?

Kuba victor ni urugendo, si umwanya umwe. Ni icyemezo gifatwa buri munsi.

IGICE CYA GATATU: Personal Responsibility

Personal responsibility bivuze kwemera uruhare rwawe ku buzima bwawe.

Ntibivuze kwiyitirira amakosa yose. Ntibivuze kwibagirwa ibyo abandi bakugiriye. Ahubwo bivuze ukuvuga uti:

“Sinabihisemo byose, ariko ndahitamo uko mbigenza ubu.”

Iyo utangiye gufata inshingano:
– Ureka gushinja buri wese
– Ureka gutegereza ko ibintu bihinduka byonyine
– Utangira gufata ibyemezo, nubwo byaba bito

Iyo umuntu afashe inshingano, atangira kubona imbaraga atari azi ko afite.

Hari aho umuntu agera akavuga ati: “Nta muntu uzankiza uretse jye ubwanjye.

Igihugu cyacu cy'u Rwanda cyanyuze mu bihe bikomeye ariko amateka yacu atwigisha ikintu kimwe gikomeye: Kwiyubaka birashoboka.

Niba igihugu cyarashoboye kuva kure kikiyubaka, na we ku giti cyawe urabishoboye.

Ntukemere ko:
– Ibyahise bigufunga
– Amakosa yawe akugira imbohe
– Ibyo bakubwiye bikugena

TUMENYE ITEGEKO RYA E + R = O RISOBANUYE IKI?

Reka dukoreshe itegeko rya E+R= O mu rwego rwo kuva kukuba victim ukaba victor

E = Event (Ibyabaye): Ni ibintu bikubaho mu buzima. Akenshi ntitubihitamo.

Urugero:
– Gutakaza akazi
– Kunengwa
– Kuvukira mu bukene
– Gutsindwa ikizamini

R = Response (Uko witwara): Ni uko witwara ku byabaye. Ibi ni byo uhitamo.

Urugero:
– Kwiyanga no gucika intege
– Kwiga ku byabaye
– Gushaka indi nzira
– Kwihugura no kongera kugerageza

O = Outcome (Ibyavuyemo / Ibisubizo): Ni ingaruka zituruka ku myitwarire yawe.

Urugero:
– Gutsindwa burundu
– Gukura mu bitekerezo
– Kubona amahirwe mashya
– Gutsinda mu gihe kirekire

Ntushobora guhindura E (ibyabaye), ariko ushobora guhindura R (uko witwara), kandi iyo uhinduye R, uhindura O (ibivuyemo). Ni ho personal responsibility itangirira.

Urugero ku buzima busanzwe

E: Umuntu iyo atsinzwea mu kizamini

  • R1 (Victim): Akavuga ati ndi injiji, abarimu baranyanga
  • O1: Acika intege, ntiyongere kugerageza
  • R2 (Victor): Ndatsinzwe, ariko reka menye icyatumye ntsindwa.
  • O2: Arongera kwiga neza, agatsinda ubutaha.

Ntibiba ikibazo ku byabaye, ikibazo ni uko twabyakiriyen'uko twitwaye. Iyo uhinduye uko witwara ku byabaye, uhindura n'ejohazaza.

Dukwiye kumenya ko ubu buzima ari ubwacu, amahitamo ni ayacu, inzira ni iyacu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow