Ubwonko n’Igihe: Aho ibitekerezo bihinduka icyerekezo cy'umuntu

Twaganiriye ku kintu gikomeye cyane: assets na liabilities. Twabonye ko asset ari ikintu cyongerera agaciro ubuzima bwawe, liability yo ikaba ikintu gituma ibyo wari ufite bisohoka, kikaba kandi cyagutwara ejo hawe.

Jan 21, 2026 - 10:07
Jan 21, 2026 - 10:07
 0
Ubwonko n’Igihe: Aho ibitekerezo bihinduka icyerekezo cy'umuntu

Uyu munsi rero, reka dukomereze kuri assets abantu benshi bafata nk’ibisanzwe, nyamara ari zo shingiro rya byose arizo ubwonko n’igihe.

IGICE CYA 1: UBWONKO NK’ASSET (NK'UMUTUNGO)

Ubwonko ni igishoro (capital) cya mbere umuntu wese atunze.

Mbere y’amafaranga, mbere y’inzu, mbere y’imodoka, hari ubwonko.

Ubwonko bwawe burimo:
– ubumenyi ufite
– ubuhanga ufite
– uburyo utekereza
– uko ufata ibyemezo

Ibyo byose ni assets.

Abantu babiri bashobora kuba bafite amafaranga angana, ariko uwafashe igihe cyo kwiga no gutekereza neza, ayo mafaranga ayakoresha neza. Undi utitaye ku bwonko bwe, ayo mafaranga arayangiza.

Ibaze ikibazo kigira kiti "Ni iki nzi gituma mfite agaciro?"

Si impamyabumenyi gusa hakenerwa n'ubumenyi, uko ukemura ikibazo ndetse n'uko utekereza mu bihe bikomeye.

Ubwonko bumeze nk’umurima, iyo uburetse hamera mo ibyatsi bibi. Iyo ubuhaye ubumenyi, hameramo umusaruro.

IGICE CYA 2: NI GUTE WASHORA MU BWONKO 

Asset igira akamaro iyo uyishoyemo. Ubwonko nabwo ni uko.

Iyo usoma, iyo wiga ubumenyi bushya, iyo wumva ibiganiro byubaka, uba uri gushyira amafaranga mu bwonko bwawe.

Ariko hari n’icyo twakwita liability y’ubwonko.

Iyo umunsi wose:
– wumvise amakuru mabi gusa
– ukareba ibintu bidafite icyo bikumarira
– ugapfusha igihe ubusa kuri telefoni nta cyo wungutse

Ubwo ubwonko ntibuba asset, ahubwo buba liability.

Icyo winjiza mu bwonko uyu munsi, ni cyo uzasohora mu mibereho yawe ejo. Niba winjiza ubunebwe,
uzasohora ubukene. Niba winjiza ubumenyi, uzasohora ibisubizo.

IGICE CYA 3: IGIHE NK’ASSET (UMUTUNGO)

Igihe ni asset idasubizwa. Amafaranga yatakara akagaruka. Inzu yasenyuka ikubakwa. Ariko isaha yatambutse… ntiyongera kugaruka.

Ikintu gitangaje nuko twese dufite amasaha 24, yaba Umukire, umukene, umunyeshuri, umuyobozi twese ni 24. Itandukaniro riri he? Riri mu kuyakoresha.

Ujye wibaza uti "Ejo igihe cyanjye cyari asset cyangwa cyari liability?"

Igihe kidakoreshwa neza kiguhindukira ubusa, ariko igihe cyubatswe neza kiguhindurira ubuzima bwiza.

IGICE CYA 4: GUHUZA UBWONKO N’IGIHE

Ubwonko n’igihe birakorana, reka dukoreshe iyi forumire.

Igihe + gusoma = iterambere
Igihe + gutekereza = ibisubizo
Igihe + gutinda = kwicuza

Asset (umutungo) yawe ikomeye si ibyo ufite, ni uko utekereza n’uko ukoresha igihe.

Ni iki ugiye gushoramo iminota 30 yawe uyu munsi?
Ni iyihe asset wumva wirengagiza: ubwonko cyangwa igihe?

Niba ufite ubwonko bukora neza n’igihe cyo kubukoresha, uri umukire utarabimenya.

Uyu munsi tangira ujye ufata iminota 30 ntuyipfushe ubusa ahubwo:
– soma
– wige
– tekereza

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow