Nubona ibi bimenyetso akazi kawe kazaba kameze nka gereza

Akazi gashobora kuba nka gereza mugihe kagenzura igihe cyawe, kakagabanya umudendezo wawe, kandi kakagukuramo imyumvire yawe mizima katanaguhaye intego nyayo cyangwa inyungu.

Apr 24, 2025 - 13:56
Apr 24, 2025 - 14:38
 1
Nubona ibi bimenyetso akazi kawe kazaba kameze nka gereza

Ibi bintu uko ari 6 nibyo byakumenyesha ko ushobora kuba uri gukora akazi ariko umeze nkaho uri muri gereza.

1.  UBA WUMVA UBOSHYWE

Urashaka kugenda ukava muri ako kazi, ariko ntushobora kukavaho kubera fagitire nyinshi uba ufite ugomba kwishyura, amadeni, umuryango wawe, cyangwa ubwoba ufite ko wenda utazongera kubona akandi kazi, muri make ayo winjiza aho kugukura mu bibazo ahubwo akenshi wisanga ntagihinduka, kenshi biba bitewe nuko uhembwa make cyangwa ntuhemberwe ku gihe ayo wakoreye.

Ikindi kandi uba usanga ubara amasaha, iminsi, n'ibyumweru nk’interuro. Kubera kutanyurwa n'akazi ukora uba usanga wibaza igihe amasaha arangirira byibura ugire igihe cyawe cyo kumva ubohotse.

Jya umenya ko udakora kugirango ubeho gusa ahubwo ari uguhangana n’ubuzima kugirango ukomeze gukora.

2. IGIHE CYAWE NTABWO ARI ICYAWE

Igihe uzisanga ugomba gutangirira ku gihe ibintu ndetse ukabisoreza igihe kandi bigakorwa nk’itegeko rikomeye igihe cyose nta mpinduka cyangwa impamvu ngo zumvikane icyo gihe akazi kazaba kameze nka gereza.

Ikindi, ikiruhuko cya sasita no kujya mu bwiherero biragenzurwa cyangwa kigakurikiranwa cyane.

3. URIBURA NKAWE UBWAWE

Ntushobora kwigaragaza nkawe ubwawe, ntushobora kugaragaza imiterere yawe ngo wisanzure, ntushobora kugaragaza indangagaciro zawe, cyangwa ibitekerezo byawe.

Kenshi wiyumva nk’umubare cyangwa imashini, ntabwo wiyumva nk’umuntu.

Uhagarika gukura mu bitekerezo byawe, ugahagarika kurota cyangwa kugira inzozi zihambaye, cyangwa no kwiyitaho no kugira ibyo witaho.

4. NTA GUKURA, ARIKO NTA N’INZIRA YO GUSOHOKA MURI AKO KAZI

Uhorana inshingano zimwe, ugahorana umushahara umwe ndetse nta no kuzamurwa mu ntera muri ako kazi.

Ukora byose neza, inshingano zawe ukazikora neza ariko uracyirengagizwa ntihagire uha agaciro ibyiza wakoze. Muri make ni nko kugenda mu ruziga ubuziraherezo.

5. NTABWO UTEGWA AMATWI

Usanga kenshi ijwi ryawe ntacyo rimaze, muri make igitekerezo cyawe ntawe ushobora kugiha agaciro.

Usanga ubwirwa icyo gukora, utabajijwe icyo ubitekerezaho mbese nta gitekerezo cyawe gikenewe kuri ibyo ubwiwe gukora.

Iyo ukoze agakosa ibihano biza mu buryo bwihuse ntakuzuyaza cyangwa ngo hashyirwemo inyoroshyo. Ni nkaho uba udafite ijambo mubuzima bwawe bwite.

6. UHORANA UBWOBA

Gutinya kubura akazi, gutinya gukora amakosa, cyangwa gutinya kugira icyo uvuga, ibi nabyo ni ibimenyetso bizakubwira ko akazi kawe ari nka gereza.

Ubwoba kenshi usanga bwarasimbuye umurava, aho kugira umurava muri wowe wo gukora ibintu neza usanga ahubwo wifitiye ubwoba gusa.

Ndetse igihe cyo kuruhuka wumva ari icyaha cyangwa ibyago wagize, ntushobora kumva ko umunsi waruhutse ari ibintu bikenewe mu buzima bwawe, uba wumva usa naho wakoze amakosa, rimwe na rimwe ukajya ushikagurika wumva ko waba wasibye akazi kandi uri mu kiruhuko.

Ako ntabwo ari akazi gusa ahubwo ni akazu.

Niba wisanze muri ubu buryo aka kanya, rwose nturi wenyine. Abantu benshi bari mumirimo bumva ko bagomba kurokoka kuruta gutekereza no ku ntego bafite.

Mu gice cya Kabiri tuzagaruka kucyo wakora mu gihe wisanze muri ubu buryo.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow