Rusizi : Umugore yakubiswe iz'akabwana azira kutambara 'ikariso'
Umugore wo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gukubitirwa mu isoko n’abo bivugwa ko bapfuye ko atari yambaye umwambaro w’imbere.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 21 Nyakanga 2026, ubwo uyu mugore yari yagiye guhaha ibintu bisanzwe.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, ngo uyu mubyeyi yakibwiye ko yatunguwe n’umuntu wamubwiye inshuro nyinshi ko atambaye ikariso, ibintu byaje kuvamo amakimbirane.
Yagize ati: “Nari nje guhaha maze kugura ibintu. Uwo mpasanze yarambwiye ngo nje ntambaye ikariso. Yakomeje kubimbwira inshuro nyinshi, hanyuma anteza abandi bampuriraho, bangezaho no kunyambika ubusa. Icyo nsaba ni ubutabera kuko nakojejwe isoni mu ruhame.”
Bamwe mu bari bari muri iryo soko banenze imyitwarire y’abamukubise, bavuga ko nta muntu ukwiye gukorerwa ihohoterwa nk’iryo.
INDI NKURU WASOMA : Kubera iki hari abanyeshuri babaga aba mbere mu ishuri bashomereye mu Rwanda ?
Umwe mu bagore wari uhari yavuze ko yasanze abantu bamaze gushyamirana, ndetse ko hari umugabo wabakijije.
Yagize ati: “Ni ihohoterwa yakorewe. Uko umuntu yambara ni uburenganzira bwe, ntibyari bikwiye ko bamufata nabi.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwamaganye ibyabaye, buvuga ko bidahuye n’indangagaciro z’Abanyarwanda zo kubana neza no gukemura amakimbirane mu nzira y’ibiganiro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko amakimbirane ashobora kubaho, ariko ko akwiriye gukemurwa mu mahoro aho guhohoterana.
What's Your Reaction?










