Kubera iki hari abanyeshuri babaga aba mbere mu ishuri bashomereye mu Rwanda ?

Hari benshi bashobora kwibuka mugenzi wabo bahoze bigana wahoraga aza ku mwanya wa mbere, akagira amanota y'ikirenga ndetse abarimu bakamugiraho icyizere cy'ahazaza heza. Nyamara imyaka ishize, bamwe muri abo banyeshuri usanga batarabona akazi cyangwa babayeho mu buzima bugoye, mu gihe hari abandi batigeze batsinda cyane mu ishuri ariko ubu bafite akazi keza cyangwa barubatse imishinga ibatunze. Ese amanota meza n'impamyabumenyi biracyahagije ngo umuntu abone akazi muri iki gihe?

Jul 22, 2026 - 09:21
Jul 22, 2026 - 10:53
 0
Kubera iki hari abanyeshuri babaga aba mbere mu ishuri bashomereye mu Rwanda ?

Kugira amanota meza no kurangiza amashuri uri mu ba mbere byahoze bifatwa nk’urufunguzo rw’akazi keza. Icyakora, uko ikoranabuhanga rikomeza guhindura isoko ry’umurimo, iyo myumvire na yo iri kugenda isimburwa n’indi ishyira imbere ubushobozi nyabwo bw’umuntu.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko abakoresha abakozi batakirebera ku mpamyabumenyi gusa. Ahubwo bashaka abantu bafite ibimenyetso bifatika by’ibyo bashoboye gukora, birimo imishinga bakoze, aho bakoze imyitozo ngiro (internship), n’ubushobozi bwo gukorera mu matsinda no gukemura ibibazo.

Raporo ya World Economic Forum (WEF) ivuga ko bitarenze mu 2030, nibura 44% by’ubumenyi bukenerwa ku isoko ry’umurimo buzaba bwarahindutse, bivuze ko kwiga neza mu ishuri byonyine bitazaba bihagije mu guhangana n’isoko ry’akazi rigezweho.

INDI NKURU WASOMA : Abakora ubukomisiyoneri bw'amazu badafite impushya bagiye kujya bakurikiranwa n'amategeko 

Ni na yo mpamvu ibigo byinshi bikomeye ku Isi bitangiye guha agaciro ibyo umuntu ashoboye kurusha amanota yagize. Ubushakashatsi bwa LinkedIn bwakozwe mu 2023 bwagaragaje ko 78% by’abashinzwe gutanga akazi bashyira imbere ubumenyi n’uburambe kurusha impamyabumenyi cyangwa amanota.

Uyu munsi, kuba warubatse porutifoliyo y’imishinga wakoze, ukagira impamyabushobozi z’amasomo yihariye (micro-credentials), cyangwa ukerekana ko ushobora gukoresha ikoranabuhanga rigezweho nka AI, bishobora kugufasha kubona akazi kurusha umuntu warangije afite amanota yo hejuru ariko nta kintu gifatika agaragaza.

Ibigo nka Google, Apple na IBM na byo byamaze gukuraho ibisabwa by’impamyabumenyi kuri imyanya imwe n'imwe, bikavuga ko icyo bishyira imbere ari ubushobozi bw’umukandida n’ibyo ashobora gukora.

Raporo ya McKinsey na yo ivuga ko 87% by’ibigo ku Isi bifite cyangwa biteganya guhura n’ikibazo cyo kubura abantu bafite ubumenyi bukenewe, ari yo mpamvu abakoresha batakishingikiriza ku manota gusa.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bikwiye kubera isomo abanyeshuri bo mu Rwanda. Nubwo gutsinda neza bikiri ingenzi, ntibihagije niba bitajyanye no kubaka ubunararibonye binyuze mu mishinga ifatika, imyitozo ngiro, gukora ubushakashatsi no kwiga ubumenyi bushya bujyanye n’igihe.

Mu rwego rw’uburezi na bwo harasabwa impinduka. Amashuri arasabwa kongera kwibanda ku kwigisha abanyeshuri gukemura ibibazo, gukora imishinga ifatika no kubategura guhangana n’ibibazo by’isoko ry’umurimo, aho kubatoza kwibanda gusa ku gutsinda ibizamini.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow