Huye : Hafashwe ingamba zihamye zo kurinda ubuzererezi bw’abana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwiyemeje gushyira imbaraga muri gahunda ya “Tubarere mu Muryango”, igamije kurengera imibereho myiza y’abana no kubarinda ubuzima bwo ku muhanda, hubakwa ejo hazaza habo hashingiye ku muryango.
Ibi bibaye mu gihe hagaragazwa impungenge z’ubwiyongere bw’abana baba ku muhanda, bamwe bavuga ko badafite imiryango ibitaho cyangwa ubufasha buhagije.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iyi gahunda igamije gusubiza aba bana mu miryango yabo, kongerera ababyeyi inshingano zo kubitaho, no gutuma buri mwana akurira mu muryango utekanye.
Mu kiganiro na Igisubizo ,Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yagize ati: “Intego yacu nyamukuru, ihuye na politiki y’igihugu, irasobanutse: nta mwana ugomba kuba ku muhanda. Iyo duhuye n’umwana uvuga ko nta muryango afite, tubanza gukora iperereza ryimbitse. Akenshi, binyuze mu iperereza, dushobora kumenya aho akomoka.”
Yakomeje avuga ko iyo hamenyekanye inkomoko y’umwana, ubuyobozi bukorana n’inzego zo mu karere akomokamo kugira ngo asubizwe mu muryango we mu buryo butekanye.
Icyakora, mu gihe bigaragaye ko umuryango utamubera mwiza cyangwa nta wo afite, hifashishwa gahunda ya “Tubarere mu Muryango”, aho abana barerwa n’ababyeyi b’abakorerabushake bazwi nka “Malayika Murinzi”.
INDI NKURU WASOMA : Ntago ari amakosa ni ubusirumu - Ivangandimi ku isonga y’ibibangamiye Ikinyarwanda
Umwe mu bana baba ku muhanda, yagize ati: “Nari mfite urugo n’ababyeyi, ariko amakimbirane n’ubukene byatumye ntongera kujya ku ishuri. Naje ku muhanda ntabyishakiye. Ndacyafite inzozi zo kwiga no kuzagira icyo marira igihugu cyanjye.”
Gahunda ya “Malayika Murinzi” igira uruhare rukomeye mu kwakira abana badafite imiryango ibitaho, ikabaha aho kuba, uburere n’amahirwe yo kwiga cyangwa kwiga imyuga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko bufatanyije n’abafatanyabikorwa, bukomeje gushaka ibisubizo birambye, hagamijwe ko nta mwana n’umwe uzongera gusigara ku muhanda, ahubwo buri wese agakura mu muryango umuha urukundo n’icyizere cy’ejo hazaza heza.
What's Your Reaction?










