Ntabwo ari amakosa ni ubusirumu - Ivangandimi ku isonga y’ibibangamiye Ikinyarwanda
Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco ku isuzumabipimo ku murage ndangamuco w’u Rwanda bwerekanye ko Ikinyarwanda kitari gukoreshwa neza muri iki gihe ahanini bitewe no kukivangamo izindi ndimi z’amahanga.
Ababajijwe mu iryo suzumabipimo, abenshi bagaragaje ko mu by’ukuri imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda muri iki gihe iteje inkeke, gusa ku rundi ruhande hari n’abandi bake mu mboni zabo babona uko rukoreshwa nta kibazo kirimo.
Mu byagaragajwe nk’ibitiza umurindi imikoreshereze itaboneye y’Ikinyarwanda, ku isonga haza imyumvire y’abatumva ikibazo mu kuba rukoreshwa nabi, kutaruha agaciro, ikoreshwa ry’indimi z’amahanga mu mashuri n’ibindi.
Ibi bikaba ari na byo bivamo ‘Ivangandimi’ aho usanga umuntu yinjiza izindi ndimi mu Kinyarwanda cyane mu gihe ari kuvuga.

Urugero rwa vuba ni igihe yari yitabiriye Inama nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi kuwa 19 Ukuboza 2025, aho yibukije abanyamuryango bari bayitabiriye kujya banoza Ikinyarwanda.
Mu mwaka wa 2023, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yaberaga muri Kigali Convention Center na bwo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yabikomojeho, avuga ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yateye bamwe gukurira mu mahanga, ko ariko badakwiye kugoreka Ikinyarwanda.
Aganira na Igisubizo .com ,UWIRINGIYIMANA J.Claude, Intebe y’Inteko Yungirije mu Nteko y’Umuco yemeje ko intandaro yo gukoresha nabi ururimi rw’Ikinyarwanda bigirwamo uruhare n’imitekerereze ya gikoroni agasanga hakwiye ubufatanye mu kurusigasira.

What's Your Reaction?










