Kigali : Habonetse igisubizo cy'ubukode ku binjiza ari munsi y'ibihumbi ijana
Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imiturire, Rwanda Housing Authority (RHA), ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, batangiye gutegura ubutaka mu bice bya Mpazi na Nyabisindu, hagamijwe gutangiza gahunda nshya izafasha abaturage bafite ubushobozi buke kugura inzu binyuze mu kuyishyura buhoro buhoro.
Iyi gahunda izwi nka “rent-to-own”, igamije gufasha abaturage kuva mu bukode busanzwe bakagera ku gutunga inzu zabo, aho uzajya yishyura ubukode buri kwezi wongeyeho amafaranga make azagenda amufasha kuzayigura burundu mu gihe kirekire.
Iyi gahunda ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe mu 2023 n’inzego zirimo RHA, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Development Bank of Rwanda, bwagaragaje ko hari icyuho kinini mu bushobozi bwo kubona inzu mu mijyi.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hafi 30% by’abatuye mu mijyi binjiza amafaranga ari munsi y’ibihumbi 100 Frw ku kwezi, mu gihe abandi 27% binjiza hagati y’ibihumbi 100 na 200 Frw. Nubwo hari gahunda zo kubaka inzu zihendutse, abagera kuri 10% gusa ni bo bashobora kuzibonamo.
Umuyobozi wungirije wa RHA, Noel Nsanzineza, yavuze ko inzu ifatwa nk’ihendutse ari iyo umuntu atishyura arenze 30% by’ayo yinjiza, bityo iyi gahunda izafasha benshi kubona aho kuba haboneye.
Yagize ati: “Turimo kwimura abaturage mu buryo buboneye kugira ngo haboneke ubutaka buzakoreshwa muri iyi gahunda nshya izafasha abinjiza make kubona inzu.”
INDI NKURU WASOMA : Minisitiri Nduhungirehe yanenze imiyoborere ya AU iyobowe n’u Burundi
Mu rwego rwo kubigeraho, Umujyi wa Kigali uri gukoresha uburyo bwo kuvugurura imiturire idateguwe neza, aho abaturage batuye ahantu hatunganyijwe nabi bahurizwa hamwe, hagakoreshwa ubutaka buke hubakwa inzu zigeretse (apartments).
Urugero ni aho mu bice bya Nyagatovu na Nyabisindu, abaturage bari batuye kuri hegitari 32 bazimurwa bagatuzwa kuri hegitari 8 gusa, ibisigaye bigakoreshwa mu kubaka izo nzu nshya.
Abazinjira muri iyi gahunda bazajya bishyura amafaranga angana n’ayo basanzwe batanga ku bukode, ariko nyuma y’imyaka igera kuri 20 bakazaba batunze inzu zabo.
Uretse ibyo, Umujyi wa Kigali watangaje ko ubutaka bwabonetse i Mpazi buzubakwaho inzu zo gukodesha zihendutse, mu rwego rwo gufasha benshi kubona aho kuba.
What's Your Reaction?










