Hatangajwe imibare iteje impungenge ku izamuka ry'ibiciro mu Rwanda

Mu gihe abaturage bakomeje kugaragaza ko ubuzima bugenda burushaho guhenda, imibare mishya ya NISR yemeza ko ibiciro byazamutseho 12,9% mu mijyi, aho serivisi z'ubuzima n'ubwikorezi ari zo zayoboye izamuka rikabije.

Jun 10, 2026 - 17:12
Jun 10, 2026 - 17:15
 0
Hatangajwe imibare iteje impungenge ku izamuka ry'ibiciro mu Rwanda

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko muri Gicurasi 2026 ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi bikomeje kuzamuka mu Rwanda, aho mu mijyi byiyongereyeho 12,9% ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwari bimeze umwaka ushize.

Imibare yashyizwe hanze ku wa 10 Kamena 2026 igaragaza ko nubwo izamuka ry’ibiciro ryagabanutseho gato ugereranyije na Mata 2026 ryari kuri 13%, abaturage bakomeje guhura n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku masoko atandukanye.

Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, hagati ya Mata na Gicurasi 2026, ibiciro byo mu mijyi byazamutseho 0,5%, mu gihe impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro kuva umwaka watangira kugeza muri Gicurasi yageze kuri 8,7%.

Raporo ya NISR igaragaza ko urwego rw’ubuzima ari rwo rwagize izamuka rikomeye kurusha izindi serivisi, aho ibiciro byiyongereyeho 71,6% mu gihe cy’umwaka umwe.

INDI NKURU WASOMA :Umujyi wa Kigali wibutse abayobozi n'abakozi bazize Jenoside

Urwego rw’ubwikorezi na rwo rwakomeje kugira uruhare runini mu izamuka ry’ibiciro, aho serivisi z’ubwikorezi zazamutseho 24,5% ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse ziyongeraho 1,1% mu kwezi kwa Gicurasi.

Ibiciro by’amazi, amashanyarazi, gaze n’imiturire byazamutseho 19,4% mu mwaka umwe, mu gihe amaresitora na hoteli byazamutseho 16,6%.

Ku bijyanye n’ibiribwa, byazamutseho 6,2% mu mijyi. Imboga zazamutseho 9%, inyama zizamukaho 12,9%, imigati n’ibinyampeke byiyongeraho 7,9%, naho amata, foromaje n’amagi bizamuka ku rugero rwa 6,7%.

Ibinyobwa bidasembuye na byo byazamutseho 11% mu gihe ibiciro by’imyambaro n’inkweto byiyongereyeho 5,8%.

NISR yagaragaje ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, bifite uruhare rwa 77% mu byo abaturage bakoresha, byazamutseho 13,7% mu mwaka umwe. Ibicuruzwa bitumizwa hanze byazamutseho 10,5%.

Ku rundi ruhande, ibikomoka ku ngufu birimo lisansi n’ibindi byazamutseho 44,4% nubwo mu kwezi kwa Gicurasi byagabanutseho gato.

Mu gihugu hose, izamuka ry’ibiciro ryageze kuri 12,3% ugereranyije n’umwaka ushize, mu gihe mu cyaro ryari kuri 11,8%, bikagaragaza ko igitutu cy’ibiciro gikomeje kumvikana haba mu mijyi no mu byaro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow