Abayobozi bagomba kuryozwa imishinga yadindiye – Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje impungenge ku bibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga itandukanye,byumwihariko gahunda zitangizwa zidateguwe bihagije, ntizikurikiranwe uko bikwiye, bigatuma zitinda, zigahagarara cyangwa zikibagirana burundu.
Mu ijambo yagejeje ku bari bakurikiranye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya yayo ya 20, Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo kimaze imyaka myinshi kigaragara, ashimangira ko bidakwiye ko imishinga igenerwa abaturage itagera ku musaruro iba yitezweho.
Perezida Kagame yasabye ko imishinga yose itangizwa igomba kurangizwa neza, igakurikiranywa mu buryo buhoraho, kandi abashinzwe kuyishyira mu bikorwa bakabazwa inshingano zabo.
Yagize ati: “Si byiza kubona imishinga itajyenda, igakererwa cyangwa igahagarara burundu. Tugomba kwemeza ko imishinga ishyirwa mu bikorwa neza, ikagenzurwa, kandi ababishinzwe bakabazwa inshingano.”
Perezida Kagame yanagarutse ku kibazo cyo guhemba abakora imirimo ijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, anenga imikorere aho abayobozi ba leta cyangwa abikorera bahembwa, mu gihe abaturage baba bagize uruhare mu kazi badahabwa imishahara yabo.
Yatanze urugero rwo mu minsi mikuru ishize, aho hari abaturage bakoze cyane mu mishinga itandukanye ariko ntibahembwe, mu gihe abayobozi bo bafashe ikiruhuko.
Yavuze ko iyo mikorere idakwiye kurebererwa na gato, ashimangira ko igomba guhagarara, ndetse ababigizemo uruhare bagakurikiranwa bakabibazwa, hakabaho no kwishyura abarenganijwe aho bikenewe.
Umukuru w’Igihugu yanashimangiye ko kubazwa inshingano bigomba kuva hasi bikagera hejuru, by’umwihariko mu nzego z’ibanze no muri minisiteri.
Yashimangiye ko bidakwiye ko abayobozi babazwa gusa ibibazo, ahubwo ko aho habaye amakosa bagomba no kubiryozwa.
Ati: “No mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, abayobozi n’abayobozi b’uturere bagomba kubazwa inshingano. No muri minisiteri ni uko, hagomba gukurikiranwa ibikorwa, ibibazo bikasobanurwa neza, kandi abantu bakabyigiramo.”
Ku rundi ruhande kandi, Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudahora bashinja abandi ibibazo bafite, avuga ko akenshi ibibazo igihugu gihura na byo biterwa n’Abanyarwanda ubwabo, bityo ko ari na bo bagomba kubishakira ibisubizo.
What's Your Reaction?










