Kamonyi : Abantu icyenda bahitanywe n’impanuka ikomeye
Abantu icyenda bahasize ubuzima, abandi 14 barakomereka mu mpanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, ku Cyumweru tariki ya 19 Nyakanga 2026.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagari ka Karengera, Umudugudu wa Nyagatovu, nyuma y'uko imodoka ya Toyota Hiace itwara abagenzi mu buryo bwa rusange igonganye n'ikamyo yavaga mu cyerekezo cy'i Muhanga.
Amakuru agaragaza ko Hiace yavaga i Kigali yerekeza mu Majyepfo yari itwaye abagenzi 21, mu gihe ikamyo yari irimo abantu babiri.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iperereza ry'ibanze rigaragaza ko impanuka yatewe n'umushoferi wa Hiace wagerageje kunyura ku modoka yari imuri imbere, bikarangira agonganye n'ikamyo yavaga mu kindi cyerekezo.
Yagize ati: "Iyi modoka yari itwaye abantu 21. Ku bw'amahirwe make abantu icyenda bahise bahasiga ubuzima. Ni impanuka yari ikomeye, hari n'abakomeretse bikabije ariko bageze kwa muganga bagihumeka."
INDI NKURU WASOMA :Impamvu ba Meya barimo Richard Mutabazi na Ange Sebutege batemerewe kongera gutorwa mu Ukwakira
ACP Rutikanga yahaye ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo, anasaba abakoresha umuhanda gukomeza kubahiriza amategeko yawo, by'umwihariko birinda kunyuranaho mu buryo butizewe.
Abitabye Imana bajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro bya Kabgayi, mu gihe abakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bitandukanye birimo Ibya Kabgayi, Remera Rukoma na CHUK, aho bakomeje kwitabwaho n'abaganga.
What's Your Reaction?










