Abasenateri basabye kongera ingengo y’imari mu mihanda, inganda n’imiturire y’abarokotse Jenoside

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari basabye ko ingengo y’imari yagenewe ibikorwa remezo by’umuhanda, pariki z’inganda, kwita ku nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’amacumbi y’abarokotse Jenoside yongerwa, bagaragaza ko ibyo ari bimwe mu byihutirwa bikwiye kwitabwaho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.

May 15, 2026 - 08:45
May 15, 2026 - 08:56
 0
Abasenateri basabye kongera ingengo y’imari mu mihanda, inganda n’imiturire y’abarokotse Jenoside

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2026, ubwo iyi komisiyo yagezaga raporo yayo ku Nteko Rusange ya Sena, nyuma yo gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari iherutse gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Fulgence Nsengiyumva, yavuze ko ingengo y’imari y’urwego rw’ubwikorezi yagabanyijweho miliyari 18.4 Frw, ashimangira ko bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Mu ngendo twakoreye mu byaro, abaturage batubwiye ko hari aho imodoka zitagera kubera imihanda mibi n’ibiraro byangiritse. Ibi bigira ingaruka ku ngendo no kugeza umusaruro ku masoko.”

Komisiyo yanagaragaje impungenge ku igabanywa rya miliyari 1.8 Frw ku bikorwa remezo bya pariki z’inganda, ivuga ko bishobora kudindiza ishoramari n’ikorwa ry’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Ku bijyanye n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, Senateri Nsengiyumva yavuze ko amafaranga yo kuzikorera isuku no kuzisana yateganyirijwe uturere tune gusa ari two Kayonza, Rwamagana, Nyamasheke na Huye, asaba ko byakwagurwa no ku zindi nzibutso.

Komisiyo yanagaragaje ko amafaranga yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagabanutseho miliyoni 233 Frw, ibintu byashimangiwe na Senateri Hadidja Murangwa wasabye ko hakongerwa ubushobozi bwo kububakira no gusana amazu ashaje.

Ati: “Hari abarokotse bakeneye gusana amazu yabo, abandi bagakeneye kubakirwa bushya. Ibi bikwiye guhabwa agaciro kihariye.”

Abasenateri banagaragaje impungenge z’uko nta ngengo y’imari yateganyijwe yo kwimura abaturage batuye ku birwa, nyamara byari byaratangajwe ko icyo gikorwa kizatangira gushyirwa mu bikorwa kuva muri Nyakanga 2026.

INDI NKURU WASOMA :Perezida Kagame yanenze  ibihano bikomeje gukoreshwa mu gushyira igitutu ku bihugu by'intege nke

Nubwo hari ibyo basabye kongerwa, Abasenateri bishimiye ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka, aho umusaruro mbumbe w’Igihugu wiyongereye uva kuri 8.9% mu 2024 ukagera kuri 9.4% mu 2025.

Ingengo y’imari yateganyijwe ya 2026/2027 ingana na miliyari 7,796.3 Frw, yiyongereyeho 12.1% ugereranyije n’iyavuguruwe y’umwaka ushize. Leta ivuga ko izibanda ku bikorwa byihutirwa bizihutisha iterambere rirambye n’ubukungu bushingiye ku bushobozi bw’imbere mu gihugu.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow