U Rwanda mu nzira zikuraho inyubako ziteje inkeke ku misozi ya Jali, Mont Kigali na Rebero
Leta y'u Rwanda iri hafi gusoza inyigo izagena uburyo bwo kuvugurura imidugudu itunganyijwe nabi iri ku misozi ya Jali, Kigali na Rebero, ahantu hasanzwe hafatwa nk'ahangayikishije kubera imiturire ishobora guteza ibibazo by'ibiza n'ibyangiza ibidukikije.
Iyi misozi iherereye mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro, ikaba yarashyizwe mu bice byihutirwa gukorerwamo ibikorwa byo kunoza imiturire.
Umujyi wa Kigali wari waragaragaje hegitari 2,328 kuri Mont Jali, hegitari 1,658 kuri Mont Kigali na hegitari 1,350 kuri Rebero nk'ahakenewe gahunda yihariye yo kuhavugurura.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere imiturire yoroheje kandi ihendutse mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Imyubakire (RHA), Emmanuel Ahabwe, yavuze ko inyigo iri gukorwa izatanga umurongo uzifashishwa mu kuvugurura utu duce.
Yasobanuye ko gahunda nk'izi zose zo kuvugurura imidugudu itateguwe neza zitangirana n'inyigo hagamijwe kumenya ibikenewe n'uburyo ibikorwa bizashyirwa mu bikorwa.
INDI NKURU WASOMA :Urugendo rwa Tshisekedi i Budapest rwakuruye impaka zikomeye
Kugeza ubu, iyi misozi ituwe n'ingo 4,434 zirimo 2,889 zituye kuri Mont Kigali, 1,044 kuri Mont Jali na 501 kuri Rebero. Inyigo yatangiye mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, ikaba imaze kugerwaho ku rugero rwa 80%.
Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko ubwiyongere bw'abaturage bwihuse kuva mu 1990 bwatumye hafi 63% by'imiturire yawo itubakwa hakurikijwe igenamigambi. Ni ikibazo cyatumye henshi habura ibikorwa remezo by'ibanze nk'imihanda, isuku n'amazi.
What's Your Reaction?










