Urugendo rwa Tshisekedi i Budapest rwakuruye impaka zikomeye
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, ari mu majwi nyuma y’amakuru yavugaga ko we n’itsinda bari kumwe bagize ikibazo cyo gutinda ku Kibuga cy’Indege cya Budapest Ferenc Liszt muri Hungary kubera impungenge zijyanye n’icyorezo cya Ebola cyugarije igihugu ayoboye.
Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe DRC ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye birimo intambara mu burasirazuba bw’igihugu, icyorezo cya Ebola ndetse n’ubukene bukomeje kwibasira abaturage benshi.
Icyakomeje gukurura impaka ni uko Perezida Tshisekedi yari yagiye muri Hungary kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Paris Saint-Germain na Arsenal kuri Stade ya Puskás Aréna i Budapest.
Bamwe mu Banyekongo babonye uru rugendo nk’ikimenyetso cyerekana ko abayobozi babo batitaye bihagije ku bibazo abaturage bahanganye na byo.
Ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaje ko bitumvikana uburyo umukuru w’igihugu ashobora kujya gukurikirana umukino w’umupira w’amaguru mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bahura n’intambara, inzara n’indwara.
INDI NKURU WASOMA Abaforomo bane bakize Ebola
Amakuru dukesha ikinyamakuru Radio Okapi avuga ko Christian Tshisekedi, murumuna wa Perezida, yari yarageze i Budapest mbere y’igihe akoresheje indege yihariye, aho yari yagiye kureba uwo mukino ari kumwe n’inshuti ze.
Ibi na byo byatumye bamwe barushaho kunenga ubuyobozi bwa DRC bavuga ko bukomeje kubaho mu buzima butandukanye n’ubw’abaturage busanzwe.
Mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye mu Ntara ya Ituri no mu bindi bice byo mu burasirazuba, icyorezo cya Ebola na cyo gikomeje guteza impungenge. Raporo zitandukanye zigaragaza ko abantu barenga 1.000 bakekwaho kwandura iyi ndwara, mu gihe abarenga amagana bamaze guhitanwa na yo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaze gutangaza ko iki kibazo gifite uburemere mpuzamahanga, risaba ko hashyirwaho ingamba zihutirwa zo kugikumira.
What's Your Reaction?










