Aston Villa ikomeje guterwa imijujugu nyuma yo gusinyana amasezerano n’u Rwanda

Ikipe ya Aston Villa yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bwongereza ikomeje kunengwa nyuma yo gutangaza amasezerano mashya y'igihe kirekire yagiranye na Visit Rwanda, kubera gufasha u Rwanda guhisha isura yarwo mu gihe rugikomeje gushinjwa uruhare mu bibazo by'umutekano n'uburenganzira bwa muntu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Jul 15, 2026 - 09:16
Jul 15, 2026 - 09:28
 0
Aston Villa ikomeje guterwa imijujugu nyuma yo gusinyana amasezerano n’u Rwanda

Ibi byatangajwe n’umuryango wa Amnesty International ukorera mu Bwongereza, wavuze ko ubu bufatanye bushobora gufasha u Rwanda gukora icyizwi nka ‘ sportswashing’, ijambo rikoreshwa mu gusobanura uburyo igihugu cyangwa ikigo gikoresha siporo kugira ngo cyubake isura nziza mu ruhando mpuzamahanga mu gihe hari ibibazo gikekwaho.

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri Amnesty International UK, Felix Jakens, yabwiye BBC  ko Aston Villa ikwiye kumenya ko u Rwanda rushobora gukoresha ayo masezerano nk'igikoresho cyo kunoza isura yarwo .

Iyi miryango ivuga ko ishingira ahanini ku birego byagiye bitangwa n'Umuryango w'Abibumbye n'ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba, bishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Icyakora, Guverinoma y'u Rwanda yakomeje guhakana ibyo birego, ivuga ko idashyigikira M23 kandi ko ibyo ikora bigamije kurinda umutekano w'igihugu, cyane cyane ku mupaka uhuza ibihugu byombi.

INDI NKURU WASOMA :Intambara y'u Burusiya na Ukraine yaba iri kwimukira muri DRC?

Igisubizo .com twamenye ko aya masezerano mashya azatuma Visit Rwanda iba umuterankunga mukuru wa Aston Villa, ikirango cyayo kikazajya kigaragara imbere ku mwambaro w'ikipe y'abagabo, iy'abagore n'amakipe y'abato.

Nubwo kunengwa bikomeje kwiyongera, si ubwa mbere Visit Rwanda ihuye n'ibimeze nk'ibi. Mu myaka umunani yari imaranye na Arsenal, ayo masezerano na yo yakunze kwamaganwa n'imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'abafana bamwe, ariko u Rwanda rwakomeje gushimangira ko ubu bufatanye ari igice cy'ingamba zarwo zo guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari n'iterambere ry'ubukungu binyuze muri siporo.UEFA Europa League - Final - SC Freiburg v Aston Villa

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow