Huye : Abafite ubumuga baragaragaza ibikibangamiye uburezi budaheza
Abanyeshuri bafite ubumuga biga mu ishuri rya HVP Gatagara, mu Karere ka Huye, barashimira Leta kubw’uburezi budaheza bwabafashije kwiyumva mu bandi no kugira uruhare rugaragara mu buzima bw’ishuri ariko bakagaragaza ko hakirimo imbogambizi zikwiye gukemurwa.
Ubwo ikinyamakuru Igisubizo cyabasuraga ,aba banyeshuri batangaje ko kwigana n’abanyeshuri badafite ubumuga byabaye intambwe ikomeye mu kubaha icyizere no kubegereza amahirwe angana mu burezi.
Callixte Sibomana, umwe mu banyeshuri bafite ubumuga, ashimangira ko impinduka babonye zifatika.
Yagize ati: “Ndashimira Leta y’u Rwanda yadushyiriyeho ubu buryo. Twahawe ibikoresho dukeneye mu myigire, kandi kwigana n’abandi byatumye twigirira icyizere.”
Avuga ko ubu yumva ashoboye kwiga no gutera imbere nk’abandi bose. Abanyeshuri badafite ubumuga bavuga ko uburezi budaheza bwahindutse igice gisanzwe cy’ubuzima bw’ishuri.
Ngirinshuti Emmanuel yagize ati: “Mu ntangiriro byari bishya, ariko ubu twamaze kubimenyera. Dufasha bagenzi bacu mu ishuri no mu bindi bikorwa, bigatwigisha ubumwe n’inshingano.”
Nubwo hari intambwe imaze guterwa, haracyari imbogamizi zijyanye n’imyigishirize n’itumanaho. Gakire Nadège, umwarimu w’inzobere mu rurimi rw’amarenga, avuga ko hari amasomo arimo amagambo ya tekiniki atarabonerwa ibisobanuro bihagije mu marenga.
Yagize ati: “Ibi bituma gusobanura bigorana, bikagira ingaruka ku mitsindire y’abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva.”
Ubuyobozi bw’ishuri nabwo bugaragaza ko hari ikibazo cy’abarimu badafite ubumenyi buhagije n’umwete uhagije mu burezi bufatanye.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ,Nirere Claude, yavuze ko ubu burezi busaba abarimu bahuguwe kandi biyemeje.
Ati: “Hari abataragira ubumenyi bukenewe kugira ngo bigishe neza abanyeshuri bafite ubumuga.”
INDI NKURU WASOMA :Brig. Gen. Ezechiel Gakwerere agiye kugezwa imbere y’urukiko
Ku rwego rw’igihugu, Emmanuel Ndayisaba ushinzwe abantu bafite ubumuga yabwiye Igisubizo ko Leta izi ko hakiri icyuho mu bikoresho n’ubufasha bwihariye, ariko ko bizagenda bikemuka buhoro buhoro uko ubushobozi bwiyongera.
Imibare y’ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2022 igaragaza ko nubwo hari abagera mu mashuri yisumbuye, umubare w’abafite ubumuga bagera muri kaminuza ukiri muto, ari naho hagaragara icyuho gikomeye mu rugendo rw’uburezi.
Abiga n’abigisha i Gatagara bemeza ko kongera amahugurwa y’abarimu, by’umwihariko mu burezi bwihariye n’ururimi rw’amarenga, ari urufunguzo rwo kugera ku ntsinzi irambye y’abanyeshuri bafite ubumuga.
What's Your Reaction?










