Brig. Gen. Ezechiel Gakwerere agiye kugezwa imbere y’urukiko
Brigadier General Ezechiel Gakwerere, umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ategerejwe gushyikirizwa urukiko rwa gisirikare mu minsi iri imbere, nk’uko byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, Colonel Charles Sumanyi.
Ibi Col. Sumanyi yabivuze ku wa 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu gihe hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Yavuze ko Gakwerere akiri mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe iperereza rigikomeje.
Yagize ati: “Yari umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR kandi afite amakuru y’ingenzi ku bikorwa bye n’iby’uwo mutwe. Inzego z’umutekano ziracyamubaza, kandi mu minsi mike azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.”
Gakwerere, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa FDLR ndetse n’umuyobozi wa gatatu mu buyobozi bwayo, yafatiwe i Goma muri Mutarama 2025 n’abarwanyi ba AFC/M23, mbere yo gushyikirizwa Leta y’u Rwanda ku wa 1 Werurwe 2025 ari kumwe n’abandi 13.
INDI NKURU WASOMA :Bamporiki Edouard yacyeje gahunda ya Bruce Melodie na The Ben
Izina rye ryagiye rigaragara kenshi mu rubanza rwa Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wahoze ayobora Ishuri ry’Abasirikare bato (ESO) i Butare, waje guhamywa icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo no gutegeka iyicwa ry’Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya Sous-Lieutenant, akaba yarabaye umuyobozi wa kompanyi muri ESO. Ashinjwa gutoza abasirikare ba ex-FAR n’Interahamwe bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye i Butare n’ahandi.
Umwamikazi Rosalie Gicanda, wari umugore wa Nyakwigendera Umwami Mutara III Rudahigwa, yishwe ku wa 20 Mata 1994 afite imyaka 66. Ubu ashyinguye Mwima ruherereye mu Karere ka Nyanza.
What's Your Reaction?










