Bamporiki Edouard yacyeje gahunda ya Bruce Melodie na The Ben
Bamporiki Edouard yagaragaje ko ashyigikiye byimazeyo ubufatanye bw’abahanzi bakomeye mu Rwanda, Bruce Melodie na The Ben, bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka Igihugu biteganyijwe mu mpeshyi ya 2026.
Ibi yabitangaje abinyujije mu butuma yanyujije ku rukuta rwe rwa X, nyuma y’aho aba bahanzi bashyiriye hanze integuza y’uruhererekane rw’ibitaramo.
Muri ubu butumwa , Bamporiki yashimangiye ko guhuza imbaraga kw’aba bahanzi ari intambwe ikomeye mu guteza imbere umuziki nyarwanda no gutanga urugero rwiza rw’ubufatanye.
Yagize ati: “Ubumwe bw’Intore bunoza intambwe kandi Impano ityazwa n’indi. Ubufatanye ni urufunguzo.”
Aya magambo agaragaza ko Bamporiki abona ubu bufatanye nk’inkingi ikomeye ishobora gufasha abahanzi kugera ku rwego rwo hejuru no kurushaho kwegera abakunzi babo hirya no hino mu gihugu.
INDI NKURU WASOMA :Yvan Muziki mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere
Nubwo amakuru arambuye ku buryo ibi bitaramo bizaba biteguye atarajya hanze ku bwinshi, bivugwa ko bizatangira muri Kamena 2026, bikazabera mu mijyi ine irimo Rubavu, Musanze, Ngoma na Rusizi, mu gihe nta gihindutse.
Ibi bitaramo byitezwe cyane kuko ari igice cy’amasezerano aba bahanzi bagiranye nyuma y’igitaramo “The New Year Groove” The Ben yakoreye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026, aho Bruce Melodie yari umwe mu bahanzi batumiwe.
Muri ayo masezerano, The Ben yemeye kwitabira ibindi bitaramo bine bizenguruka Igihugu afatanyije na Bruce Melodie, nk’igisubizo cy’ubufasha yari yahawe.
What's Your Reaction?










