Niyo Bosco yateye ikirenge mu cya Meddy
Umuhanzi Niyo Bosco yatangaje ko mu minsi iri imbere abantu batangira kumubona mu isura nshya yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abantu batari bamumenyereyemo kuko yiyemeje guhindura ubuzima bwe akaba mushya mu buryo bwo kwakira agakiza agafasha n'abandi kumva ubwo butumwa bwiza.
Niyo Bosco umaze igihe kitari gito akora umuziki mu njyana zisanzwe ‘secular’ ndetse akandikira indirimbo n’abandi bahanzi, yamaze kwemeza amakuru yari amaze iminsi ahwihwiswa hirya no hino ko yaba agiye kwerekeza muri gospel iby’indirimbo za secular akaba abishyize ku ruhande.
Uyu muhanzi avuga ko iki ari cyo gihe cya nyacyo cyo kugira ngo ahinduke, yiyegurire Imana bitewe n’ubuzima bukakaye yanyuzemo ariko Imana ikahagoboka ariyo mpamvu yiyemeje guhinduka akayoboka inzira y’agakiza, akiyemeza gukorera Imana dore ko ngo yagize amahirwe akabasha guhinduka akiri umusore muto ibintu usanga bigora urubyiruko rwinshi rufite n’amafaranga.
Mu kiganiro Samedi détente cyo kuri Radio Rwanda Niyo Bosco yavuze ko abantu badakwiye gutungurwa n’iki cyemezo cye kuko ari ibintu agiye gukora abikunze cyane kandi yumva ko agomba kubikora mu rwego rwo gushimira Imana yamuragiye muri ibyo bibazo byose akaba ageze magingo aya. Avuga ko kandi nta gikuba cyacitse kuba asazeye imiziki ya secular kuko hari abandi asizemo kandi bashoboye rero ko we yahisemo kujya gukora gospel kuko agomba gusiga ahinduye imitima y'abantu.
Yagize ati "Ntagitangaza kirimo kuba naririmba gospel, nkigisha ubutumwa bwiza, nkaramya Imana, abantu nkababwira ubutumwa bwiza. Ikindaje ishinga ni ugukora umuziki mwiza ufite icyo ugamije ku buryo nzarinda mva muri ubu buzima hari ikintu nasize, hari abantu bahindutse ku bw'impano Imana yanshizemo."
Niyo Bosco avuga ko hari igihe cyageze akagira imvune y’ukuguru ikaza no kumugeza kure, kugeza ubwo abaganga bari batangiye kumubwira ko bagomba kugaca kuko nta yandi mahitamo yari ahari ariko Imana ikaza kuhagoboka kuko atumvaga neza uko ubuzima bwe bugiye kumera nyuma y’uko bamuciye akaboko asanzwe anabana n’ubundi bumuga bwo kutabona. Si ibi yanyuzemo gusa kuko avuga ko yagiye ahura n’ibindi bizazane byinshi abantu batazi kuko ubusanzwe adakunda kuvuga ibibazo bye cyane.
Ibi bibazo byose yanyuzemo akaba ari na byo byatumye yandika indirimbo ye yise ‘Ndabihiwe’ imwe muzigize EP ye aherutse gushyira hanze, akavuga ko ahanini yayanditse ari kuvuga ubuzima bugoranye yari ari kunyuramo muri iyo minsi birimo uburwayi butandukanye. Ibi kandi birajyana n’izina ‘New Chapter’ yise Ep ye avuga ko nk’uko izina ribivuga yahinduye paji nshya y'ubuzima yari asanzwe abayemo akaba agiye gutangira yakira agakiza ndetse akiyemeza gukorera Imana aririmba indirimbo zizajya zikora abantu ku mutima kandi bakanakuramo ubutumwa bwiza.
Niyo Bosco afashe iki cyemezo aza yiyongera kuri Meddy na we wamaze gusezera umuziki wa secular, akiyemeza kwakira agakiza kuri ubu na we akaba asigaye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akanamamaza ubutumwa bwiza.
What's Your Reaction?










