Uko Alyn Sano yatowe n’umunyamakuru wa RBA
Uyu muhanzikazi Alyn yagarutse ku munyamakuru wa RBA, Epa Ndungutse wamubonyemo impano akamuha akazi katumye ahembwa amafaranga ya mbere ayakuye mu muziki.
Alyn Shengero Sano uzwi mu muziki nka Alyn Sano yahishuye ko Epa Ndungutse ari we wamusanze ahantu yararimo afatira amajwi y’indirimbo, akunda inganzo ye n’uburyo atwaramo ijwi rye, ahita amuha akazi ko gukora igihangano, aba abaye umuntu wa mbere wamuhembeye indirimbo.
Mu kiganiro na Igisubizo.com Alyn Sano yakomoje ku kuntu umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Epa Ndungutse yumvise ubuhanga bwe bituma amuha akazi ko kuririmba indirimbo ikoreshwa mu kiganiro cyo kuri Radio Rwanda kigaruka ku myidagaduro ‘Samedi Detente.’
Yagize ati:”Iriya ndirimbo rero nayikoze ntaratangira umuziki! Ni Epa wamvumbuye ahantu nari ndi muri sitidiyo (studio) mfasha abantu kuririmba […] anyumvise aratangara! Ati: iri jwi rero ndumva rirenze.”
”Yahise ambwira ngo ninze ngire indirimbo muririmbira! Yanjyanye muri studio dukora indirimbo, ni iyo ndirimbo ya ‘Samedi Détente,’ arampemba, ni na yo mafaranga ya mbere nahembwe kubera indirimbo nakoze. Ubu urabona ko nabaye umuhanzikazi uzwi nka Alyn Sano.”
Uyu muhanzikazi Alyn Sano umaze imyaka irindwi ashyize hanze indirimbo ye ya mbere, ari mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, dore ko aherutse gushyira hanze indirimbo ‘Head.’ Iyi ndirimbo iri mu ze zasohotse nyuma ya Album ‘Rumuri’ yashyize hanze mu mwaka ushize.
What's Your Reaction?








