Kubera igitaramo cya Taylor Swift, umutekano wakajijwe mu Bwongereza
Mu gihugu cy’U Bwongereza kuri sitade ya Wembley hari imyiteguro idasanzwe y’igitaramo cya Taylor Swift, irimo n’ikazwa ry’umutekano hirindwa iterabwoba.
Nyuma yo kwikanga iterabwoba muri Austria bigatuma hahagarikwa ibitaramo Taylor Swift yari kuhakorera hagati ya tariki ya 08-10 Kanama, mu Bwongereza, aza gukomereza urujyano rw’ibitaramo hagati ya tariki ya 15 na 20 Kanama, hateguwe ibikorwa karundura byo kurwanya iterabwoba.
Umuhanzikazi Taylor Swift uherutse gukomwa mu nkokora n’iterabwoba ry’i Vienna muri Austria bigatuma atahataramira mu ruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka Isi yise ‘The Eras Tour,’ araza kugaruka mu Bwongereza kuri Sitade ya Wembley. Aho aza gutaramira hagati ya tariki ya 15 na 20 Kanama 2024 hakajijwe umutekano mu rwego rwo kurwanya abagizi ba nabi.
Amakuru ari kuva mu Bwongereza aragaragaza ko hateguwe abasirikare, abapolisi n’indege ziza gukora uko zishoboye kose zikarinda umutekano w’icyo gitaramo, zikanakumira igikorwa icyo ari cyo cyose cyijyanye n’iterabwoba, dore ko muri icyo gihugu hamaze iminsi imyigaragambyo.
Umwe mu bakuriye abashinzwe ibikorwa by’umutekano, Ben Knott yabwiye TMZ ko abashinzwe umutekano bihariye bamaze kugezwa kuri Wembley, bari gukorana na Polisi bakagaragara aho abafana bari, ndetse bafite n’inshingano zo guta muri yombi abakekwaho ibikorwa by’iterabwoba.
Yakomeje avuga ko igihe igitaramo kiza kuza kuba kirimo kiraba nta bantu baza kwemerera ko bahagararara hanze ya sitade; abataza kubasha kwinjira barategekwa gutaha, hasigare hitamba mu rwego rwo kugenzura umutekano waho.
Umutekano ntucunzwe mu buryo bugaragara gusa kuko bari no kuwucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga, hakemanzwe umuntu wagaragara ari kuhagenzura mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyo gihe hahita hitabazwa abashinzwe umutekano.
Ibi bibaye nyuma yo kwikanga iterabwoba i Vienna, ibyaho bigasubikwa, ubu hakaba hamaze gutabwa muri yombi abasore batatu bakekwaho kuba mu mugambi wo gutegura ibitero bari kugaba kuri ibyo bitaramo.
Taylor Swift yaherukaga gutaramira mu Bwongereza kuri Sitade ya Wembley ku wa 21, 22, na 23 Kamena 2024. Ni ibitaramo byombi byitabiriwe n’abafana benshi baje buzura sitade.
What's Your Reaction?










